18/4/1994: Abasirikare barashe muri Stade Amahoro ahari hahungiye Abatutsi 5.000

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-04-2019 saa 08:51:26
Ambasade z'u Rwanda mu mahanga zikomeje kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki nk’iyi ya 18 Mata 1994, abasirikare ba Leta yakoreye Abatutsi Jenoside, FAR, barashe ibisasu bikomeye kuri Stade Amahoro, ahari hahungiye impunzi z’Abatutsi zigera ku 5000.

Icyo gihe kandi inama yabereye i Gitarama, iyobowe na Guvernoma y’abatabazi ya Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean, itumirwamo ba Burugumestri bose ba Perefegitura ya Gitarama, basobanurirwa ko badakwiye kugira amakimbirane kubera amashyaka atandukanye barimo, ko ahubwo umwanzi wabo ari umwe ari Umututsi, ko bakwiye kumwica.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, dukesha aya makuru, itangaza ko Perezida Théodore Sindikubwabo yanagendereye Perefegitura ya Gikongoro na Butare, ashishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi.

Kuva tariki 18 kugeza itariki 20 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Simbi, mu macumbi y’abapadiri muri Komini Maraba n’ahitwa Buvumo muri Komini Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye, barishwe barashira.

Guverinoma y’inzibacyuho y’u Rwanda yasimbuje Perefe wa Kibungo, Godfrey Ruzindana wari umaze kwicwa, asimbuzwa undi ufite amatwara y’ubuhezanguni.

Perezida Sindikubwabo yumvikanye kuri Radiyo Rwanda akangurira abaturage kwica Abatutsi i Butare.

Umusirikare wa nyuma mu ngabo z’u Bubiligi yahagurutse i Kigali ku itariki nk’iyi, mu gihe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bukomeje gukaza umurego mu gihugu hose ndetse amaradiyo n’ibinyamakuru byo mu gihugu bikomeza gukwirakwiza ubutumwa bwo kwica Abatutsi.

Tariki 18 Mata 1994 kandi hishwe Abatutsi bo ku Nkombo mu Kagali ka Gisumu, Umudugudu wa Bigoga. Abatutsi benshi bo muri Gatereri i Cyangugu biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo.

Abatutsi benshi b’i Kamanyenga muri Nkanka (mu cyahoze ari Cyangugu) biciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Nkanka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’amashuri cya Muramba.

Tariki 18 Mata interahamwe zishe Abatutsi bagera ku 2800 muri Kibungo.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.