Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

16% by’abana bavuka bagwingiye- Dr Asiimwe

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 23, 2018

Dr. Asiimwe Anita, Umuhuzabikorwa wa Gahunda mbonezamikurire, atangaza ko 16% by’abana b’Abanyarwanda bavuka bagwingiye bitewe n’uko mu gihe k’isamwa ryabo batabonye ibikenewe ngo bakure neza.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (hagati), Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali (iburyo) na Dr Asimwe Anita, Umuhuzabikorwa wa ECD (Foto James)

Ibi Dr. Asiimwe yabivugiye mu nama yabaye ejo hashize tariki 22 Kamena 2018, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo byugarije umuryango mu Mujyi wa Kigali n’umubare utari muto w’abana bagwingiye.

Mu kiganiro yagejeje ku bafatanyabikorwa muri gahunda mbonezamikurire bari bitabiriye iyi nama, Dr. Asimwe yagarutse ku mibare y’abana bagwingiye mu Mujyi wa Kigali igaragara ko ari myinshi, asaba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda gushyira imbaraga hamwe mu kurwanya iki kibazo cyugarije Umuryango nyarwanda.

Imibare igaragaza ko ikibazo cy’ubugwingire mu bana bo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ni ko kari ku isonga mu kugira abana benshi bafite ikibazo cyo kugwingira kuko ari 29%, kagakurikirwa n’Akarere ka Gasabo gafite 22% na ho aka Kicukiro kakagira 17% by’abana bagwingiye.

Ati: “Murabona ko iyi mibare iteye kwibaza byinshi, ni ngombwa ko Leta n’abafatanyabikorwa bagira icyo bakora mu buryo bwihuse mu kurwanya iki kibazo no gukumira ko cyakomeza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yagarutse ku mirire mibi n’ikibazo cy’abana bagwingiye ko ari ikibazo cyugarije igihugu n’umuryango nyarwanda .

Ati “Mureke dushyire imbaraga hamwe, turwanye iki kibazo mu miryango iwacu kandi tuzabishobora. Ni ngombwa kandi ko dutangira gukumira bitarabaho, bihereye mu isamwa ry’abana, tukita ku bana cyane cyane mu gihe k’iminsi igihumbi no gukomeza kugeza ku myaka 6.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yagarutse ku kibazo cy’uburinganire kitarumvwa kimwe n’abagize imiryango bose, ari nacyo gikurura amakimbirane no kutita ku mikurire y’abana, ingaruka zikaba kugwingira kwabo.

Ati: “Iyo uburinganire butumviswe neza n’abagize umuryango bose habaho ingaruka zo guhangana n’ipfunwe kuri bamwe, ni ngombwa ko ubukangurambaga bukomeza, bityo umugabo n’umugore bakamenya ko bose bafite inshingano zo kwita ku bana bombi no kubarinda kugwingira.”

Bishop Nzeyimana Innocent, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki kibazo gifite intera ndende mu Mujyi wa Kigali, asaba abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta kukigira icyabo bakaganiriza abayoboke babo ku ngaruka ziterwa n’ikibazo cy’ubugwingire muri sosiyete nyarwanda.

Yagize ati: “Iki kibazo buri wese akigize ike mu rwego arimo urwo ari rwo rwose twakirwanya kandi twagitsinda. Mureke dufate ingamba zose zishoboka dukore ubukangurambaga mu baturage murebe ko iki kibazo kitazacika.”

Abayobozi bari bitabiriye inama bihaye intego yo gukomeza ubukangurambaga mu baturage binyuze mu miganda no mu nteko z’abaturage, bigaragaza uburemere n’ubukana bw’iki kibazo, bityo bikazahindura byinshi.