10% bya fagitire zakirwa na RSSB ziba zirimo amakosa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-06-2019 saa 16:10:34
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo k'Igihugu cy'Ubwiteganyirize, Richard Tusabe

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) butewe impungenge n’amakosa akigaragara mu bafatanyabikorwa bayo bakorera mu bigo nderabuzima kuko nibura mu mafagitire yose cyakira yishyuza angana na 10% aba arimo amakosa.

Ibyo byatangarijwe mu kiganiro RSSB yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo kubagaragariza amakosa akorwa mu bigo nderabuzima bitandukanye n’ingamba mu kuyarwanya.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Tusabe Richard, avuga ko harimo kugenda hagaragara amakosa mu mafagitire yohorezwa muri icyo kigo mu rwego rwo kwishyuza ariko ugasanga harimo amakosa menshi yerekeranye na magendu, ibintu bifatwa nko gushaka guhombya igihugu kandi bikagira ingaruka mu kwishyura no kudindiza serivisi ku bagenerwabikorwa ba RSSB.

Tusabe agira ati: “Hari amafagitire yagiye agaragara atangwa n’ibigo nderabuzima ugasanga arishyuriza umunyamuryango wa RSSB umwe, ku itariki imwe yaba yarivurijeho kandi ataragiye kwa muganga. Hari n’andi ajya agaragara arimo ibizamini byasuzumwe umurwayi nyamara bitarafashwe. Hari kandi n’abandi batanga imiti ku munyamuryango wa RSSB yagiye kwivuriza mugenzi we utayibamo kugira ngo awubone bakatuzanira fagitire.”

Tusabe avuga ko amakosa nk’ayo anagirwamo uruhare n’abakozi ba RSSB bari mu bitaro n’amavuriro bitandukanye kuko na bo harimo abatari inyangamugayo kubera ko amakosa nk’ayo atakomeza gukorwa bayareba ngo bicecekere. Gusa avuga ko RSSB ikomeje guhangana n’ayo makosa ikurikirana abayagaragayemo ikabashyikiriza ubugenzacyaha kugira ngo bafatirwe ibihano bizamenyeshwa Abanyarwanda nyuma.

Tusabe avuga ko hari n’ingamba ziteganywa zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga fagitire aho gukomeza kuzikorera ku mpapuro kuko bigabanya forode kandi rigatanga ikizere.

Abanyamakuru bifuje kumenya igihe iryo koranabuhanga rizaba ryatangiye gukora n’igiteganywa gukorwa ngo amakosa nk’ayo arimo no gutinza fagitire arangire, Tusabe avuga ko hagati y’amezi 12 na 18 imbere rizaba ryatangiye ariko hagati aho hagiye kuba hongerewe umubare w’abakozi ba RSSB mu bigo nderabuzima kugira ngo serivisi zihutishwe.

Nubwo amakosa nk’ayo akigaragara RSSB ikomeje urugamba rwo kwegera abaganga ikabaganiriza kandi igasaba n’abanyamuryango bayo bajya kwivuza kwibuka ko bafite uburenganzira bwo kubaza ibyo abaganga barimo kubasuzuma, impamvu y’ibizamini barimo gukorerwa, aho biganisha kugira ngo habeho kugira ubuzima bwiza kandi amakosa agabanuke ku bifuza indonke batakoreye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, Richard Tusabe

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.