Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

02/5/1994: Loni yatangaje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside ntiyagira ikindi ikora

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 02-05-2019 saa 09:49:01
Boutros Boutros Ghali wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 02 Gicurasi 1994 ni bwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yagaragaye kuri tereviziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi yabitangaje atyo, nta kintu na kimwe amahanga yigeze akora ngo ahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Uwo munsi ingabo za FPR zakomeje gusatira Kibungo ndetse zanga imishyikirano iyo ari yo yose yakorwa iyobowe na Loni mu gihe cyose Jacques Roger Booh-Booh wari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wayo mu Rwanda yaba agihari kuko yari nk’inkoramutima ya Perezida Habyarimana wari umaze gupfa akaba yari abogamiye kuri Leta yakoraga Jenoside.

Tariki ya 02 Gicurasi 1994, icyo gihe kandi Radio ya Uganda yavuze ko Ikiyaga cya Victoria cyuzuyemo imirambo y’abishwe muri Jenoside mu Rwanda.

Kuri iyi tariki ya 02 Gicurasi 1994, muri Perefegitura ya Gisenyi, abandi batutsi 170 bari bahungiye muri Kiliziya ku Nyundo, barishwe.

Boutros Boutros Ghali wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.