21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Yarangije kaminuza yorora ingurube zimwinjiriza 300,000 Frw ku kwezi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-04-2021 saa 17:25:34
Uwimana Triphonie yasoje kaminuza arangamiye kuzacunga umutungo we, none ubu yahaye n'abandi akazi

Yize kaminuza arangiza amasomo mu bijyanye n’icungamutungo, agambirira guharanira gucunga umutungo we bwite aho kuzerera ashakisha akazi. Uyu ni Uwimana Triphonie, umaze kuba umuhinzi-mworozi wabigize umwuga utuye mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.

Icyo yatekereje gukora bwa mbere ni amahirwe y’umurimo usanga atekerezwa na bake bakirangiza kaminuza, ariko arimo inyungu zakura benshi mu bushomeri, bakagira n’uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu.

Nk’umunyeshuri wari akirangiza Kaminuza mu icungamutungo, nta gishoro gihambaye yari afite, yahereye ku bworozi bw’ingurube nyuma yo gukusanya amakuru ku buryo zororoka vuba ndetse ntizitinde no gutanga umusaruro utubutse.

Yahereye ku ngurube ebyiri mu mwaka wa 2017 none ubu, nyuma y’imyaka ine gusa, yoroye izisaga 100 akaba akora n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto aho byose bimwinjiriza amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 buri kwezi atabariyemo ayo ahemba abakozi.

Uwimana avuga ko ubworozi bw’ingurube yabugejejweho n’inkoko nkeya yari afite.

Yagize ati: “Nari mfite inkoko nkeya norororaga nsaga byaba byiza ko nzigurisha nkaguramo ingurube, icyo gihe nahisemo kuzigurisha ngura ingurube ebyiri, izi zarabyaye ku buryo mu gihe cy’imyaka ine navuga ko nibura mbonye izigera kuri 450. Nazigurishije nzibyaza umusaruro, aho nongereye isambu yanjye kuko ubworozi nabutangiriye mu itarasi imwe ariko kuri ubu mfite ubugera kuri hegitari imwe. Ubu rero mfite ingurube nanone zisaga 100, ni ho nkura umushahara wanjye wa buri kwezi aho ntabura agera kuri 300”.

Uwimana ngo yihangiye umurimo agamije gucunga ibye ndetse no gutanga imirimo kuri bagenzi be. Yagize ati: “Nize icungamutungo muri kaminuza, nyuma yo kurangiza nasanze ari ngombwa gucunga ibyanjye aho guhora nandika amabaruwa asaba akazi. Ikindi ibi nabikoze ngamije guha bagenzi banjye b’abagore akazi ndetse n’urubyiruko, ubu mfite abakozi bagera ku 8.

Abo bakozi barimo umuveterineri na we uhembwa neza, hakaba n’abandi bakozi bita ku ngurube ndetse n’abandi bakora mu isambu ye.

Yakomeje agira ati: “Ikindi ni uko ifumbire nyikuramo amafaranga, indi nkayifumbiza insina zanjye n’ibinyomoro, kandi nabyo bimpa amafaranga atari make. Mu by’ukuri kumva ko uzarangiza kaminuza ugasaba akazi ntibikwiye, abantu bige bagamije kwiteza imbere bihangira umurimo”.

Bamwe mu bagore bahawe akazi na Uwimana bavuga ko bamwigiyeho byinshi birimo kwizigamira ndetse n’ubworozi.

Umwe muri bo witwa Uwimana Pelagie, yagize ati: “Kuri ubu mfite umushahara w’ibihumbi 30, mu gihe cy’imyaka ine navuguruye inzu yanjye, abana banjye babona Mitiweli, kandi ndya ifunguro rikwiye nkanambara neza. Uyu Uwimana (turitiranwa) muri aka kazi yampaye byatumye mwigiraho kuko yadutoje kwizigamira kimwe no kwitinyuka ubu nanjye nza muri kano kazi maze kwita ku ngurube zanjye mfite mu rugo, ubu nanjye mu minsi mike ndaba ntanga imirimo”.

Uwimana Pelagie wahawe akazi, yishimira ko mugenzi we yamutinyuye na we akaba yorora ingurube ze ku giti cye

Ndayambaje Pscal ni umugabo uvuga ko abagore bashoboye kuko bamuhaye umurimo akaba abayeho neza, avuga ko yabyungukiyemo kuko akazi yakoze kwa Uwimana n’inama yagiye amugira byamuteje imbere.

Yagize ati: “Kera nta mugore watangaga akazi kubera ko nta bushobozi bahabwaga, bari batsikamijwe n’imiyoborere mibi. Ariko kugeza ubu umugore yahawe agaciro bituma akora, kandi atanga akazi ni yo mpamvu na njye nabyungukiyemo ndakabona; umushahara mpembwa nakuyemo inkwano nubakamo n’inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri mfite n’ingurube mbikuye ku nama Uwimana yampaye”.

Kuri ubu Uwimana Triphonie ni umwe mu bakagurambaga b’ubworozi mu Karere ka Musanze aho akora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi bumuha amafaranga n’ibiribwa bitunga umuryango we agasagurira n’isoko.

Ubu akaba afite intego yo kongera umubare w’ingurube n’ubuso yororeraho, asaba kandi abagore bagenzi be kumva ko ari ab’agaciro kandi bashoboye bakwiye kwitinyuka bagashora imari bahanga imirimo ibahesha amafaranga.

Uwimana Triphonie afite umurima w’ibinyomoro munini na wo umwinjiriza agatubutse

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.