24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Yabonye adakabije inzozi zo kuba umusirikare yiyemeza gukorera Igihugu mu buhanzi

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 10-07-2020 saa 17:12:54
Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire Uwineza

Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire Uwineza wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, uririmba indirimbo zijyanye n’Uburere Mboneragihugu, yatangaje ko yakuze afite inzozi zo kuba umusirikare ariko abonye bitamukundiye bitewe n’ubundi buzima yinjiyemo amaze gukura, yatekereje ubundi buryo bwo gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu; yifashisha ibihangano.

Yagize ati: “Nakuze numva nzaba umusirikare, ariko si ko byagenze nahise ninjira mu zindi nshingano […] Nahisemo gukorera Igihugu binyuze mu buhanzi, kandi nzagikorera nemye”.

Hari ibihangano bitandukanye yahanze akabihuza na gahunda z’Igihugu  bikifashishwa mu bukangurambaga.

Yakomeje avuga ko abahanzi baririmba indirimbo zijyanye n’Uburere Mboneragihugu hari indangagaciro bimika muri bo zibasaba kudatatira igihango.

Ni muri urwo rwego asaba abandi bahanzi bagenzi be guhanga ibihangano bifite ireme, biteza imbere umuco nyarwanda, bakirinda gukoresha amagambo y’urukozasoni mu bihangano byabo kuko bigira ingaruka ku myitwarire y’abakiri bato babakurikira nk’abantu bazwi.

Mutimawurugo avuga ko hari abo usanga bakoresha ayo magambo bibwira ko ari byo byabateza imbere mu buhanzi bwabo ariko nyamara bifite ingaruka mbi.

Mutimawurugo yafatanyije n’abandi bahanzi mu ndirimbo ikangurira abantu kwirinda Koronavirusi

Ati: “Mu buhanzi gakondo tugomba gukora cyane ntiducike intege, kandi tugatanga ubutumwa bukenewe, ntidutange ubutumwa budakenewe; tugatanga ubutumwa buzima kuko hari n’abatanga ubutumwa bupfuye, duhange ibintu bifite ireme”.

Yongeyeho ati: “Mbere yo gusohora indirimbo banza uvuge uti ese ni iki ngiye guha Abanyarwanda? Ubwo butumwa bugiye guhindura iki? Ba bana batoya ni iki turi bubasigire kizabaha gukunda Igihugu? Iyo ukoze ikintu kibi, kuko uzwi, umwana akikwigiraho akumva ko ari cyo kiza”.

Mutimawurugo avuga ko ababazwa no kubona hari abahanzi bafite ibihangano bidaha agaciro abagore n’abakobwa; mu bihangano bimwe na bimwe harimo abagore n’abakobwa bambaye batikwije,…ati: “Niba umuhanzi ashaka gutera imbere, ashaka gukira, yirinde kubinyuza mu gutesha agaciro indangagaciro zigomba kuranga umwari n’umutegarugori”.

Asanga inzego zibishinzwe zikwiye kongera ingufu mu kugenzura ibihangano mbere y’uko bisohoka, ibidafite ubutumwa bwiza bigahagarikwa.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mutimawurugo watangiye ubuhanzi akiri muto aririmba mu rusengero, agaragaza ko bumaze no kumuteza imbere. Ati: “Intore ntiganya, iyo ufite n’abakureberera, abakugira inama, hari aho bakugeza; ubu hari ibyo maze kugeraho kubera umuziki, nubwo imbogamizi zitabura”.

Muri zimwe mu ndirimbo Mutimawurugo yahanze, harimo iyitwa RPF ku isonga, Dukomere ku gihango, Ndiyaminiya, Turwanye Koronavirusi …

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.