17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Weasal yakoresheje Teta Sandra mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 20-09-2019 saa 16:41:36
Teta Sandra na Weasal

Nk’uko bimaze igihe bivugwa ko Weasal na Teta Sandra bakataje mu rukundo kuri iyi nshuro noneho yamushyize mu mashusho y’indirimbo nshya yitwa “Guooma”.

Biravugwa ko iyi ndirimbo yayihimbye abihereye kuri Teta Sandra ngo akaba yarahimbye ashaka kuvuga ko urukundo rwabo ruryoshye.

Bivugwa ko Teta na Weasal batagitana dore ko Teta asigaye aba i Kampala aho asigaye ategura ibirori bitandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bombi imitoma iba ica ibintu hagati yabo ari na ko mu mafoto barebana akana ko mu jisho.

Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo aherutse kuvugira mu Rwanda ko Teta Sandra ari uw’igikundiro.

Mu itangazamakuru ryo muri Uganda aba bombi kandi bakunze kuvugwaho. Weasel bavuga ko yiboneye umukobwa w’ikizungerezi.

Teta Sandra yigeze kuba igisonga cya kabiri cya nyampinga w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Imari n’Ubukungu CBE.

Teta Sandra

Biherutse kuvugwa ko Teta Sandra atwite inda ya Wizzo ariko n’ubu nta kanunu k’inda yari atwite. Bamwe mu minsi yashize kandi bavuze ko yabyaye ariko nta gihamya yigeze iboneka yabyo.

Umuntu agarutse ku ndirimbo, mu gitero cya mbere Weasel aba yizeza Teta Sandra baba bari kumwe mu mashusho yayo ko ibyo abantu bavuga adakwiriye kubyitaho.

Agira ati “Abo ntibakubeshye, mukobwa ntunkoze isoni, ibyo bakubwira byose ni ukubeshya, mukobwa njye ni wowe nkunda”.

Teta Sandra ntabwo ari mushya mu rukundo kuko uyu mukobwa yakanyujijeho n’abazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda nka Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ndetse na Derek wo mu itsinda rya Active.

Hashize igihe Teta Sandra aba muri Uganda aho asigaye ategurira ibirori bitandukanye.

Ubwo yakundanaga na Derek Sano, Uwase Vanessa wari inshuti ye magara na we yakundanaga na Olivis na we uririmba mu itsinda rya Active.

Gusa byaje kurangira izo nkundo zombi zirangiye.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.