18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Dusengimana Wilcriff wakiniraga APR VC wamaze kwerekeza muri Gisagara VC

Volleyball: Dusengimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gisagara VC

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 09-09-2018 saa 09:09:58

Dusengimana Wilcriff wakiniraga APR VC akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 21 yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Gisagara VC.

Dusengimana Wilcriff wakiniraga APR VC wamaze kwerekeza muri Gisagara VC

Aganira n’Imvaho Nshya, Ntawangundi Dominique, umutoza mushya w’ikipe ya Gisagara VC wayigezemo avuye muri Kirehe VC yatangaje ko aya masezerano yasinye azongererwa nyuma y’imyaka ibiri.

Ati Imyaka ibiri ni yo twasinyanye mu masezerano, ariko ku mwaka wa gatatu kuko azaba agihari n’ubundi, ubwo hazabaho kongera amasezerano nyuma y’imyaka ibiri.”

Avuga ko kuba yasinye muri Gisagara VC yabitewe n’uko yagiraga ngo yegere Ishuri azakomerezamo amaso ye ya Kaminuza azigira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye “UR Huye”.

Ati Kubera ko yiyandikishije muri UR Huye, ariho azajya kwigira kandi amasezerano yari afitanye na APR VC yari ay’umwaka umwe akabanza akamenya aho azajya kwiga, ubwo yahisemo rero kwitoreza hafi yaho azigira, gukora urugendo uva muri UR Huye yiga ku manywa yasanze bitahura ahitamo kuza muri Gisagara VC”.

Ntawangundi uvuga ko Gisagara VC izamufasha kwiga no kumushakira amafaranga yo kumutunga mu gihe cyose azamara i Huye, anemeza ko mu zindi mpamvu zatumye abasinyira, ari uko i Gisagara ari iwabo.

Ku bijyanye no kuba bagira abandi bakinnyi basinyisha, Ntawangundi yemeye ko bishoboka ariko ku bakiri bato, ariko ku bakuru baramutse ntawe uvuye muri Gisagara VC nta wundi bazana.

Ati Urebye mu bakinnyi bashya, uretse kuba twabona abana bato barangije umwaka wa 6, abazarangiza uyu mwaka, cyangwa ikiciro rusange ariko ku bijyanye n’abakinnyi bakuru mu gihe abari bahasanzwe baba bahagumye nta wundi dutekereza kongeramo.”

Dusengimana Wilcriff wageze muri APR VC mu mwaka ushize, akaba aje muri Gisagara VC asanga Akumutu Kavalo wagarutse muri iyi kipe aho yasinye amasezerano y’imyaka 3.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *