20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Uwari veterineri wa Leta agasezererwa yoroye ingurube zisaga 400

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-04-2021 saa 13:29:13

Niyonzima Jean Bosco ni umworozi w’ingurube mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, uvuga ko nyuma yo kureka gukorera Leta agatangira kwikorera ahereye ku butaka buto yororeyeho ingurube 6,  ubuzima bwe bwahindutse agahindura n’ubw’abandi kuko za ngurube yazibyaje umusaruro ufatika mu gihe cy’imyaka isaga icumi none afite izigera kuri 400.

Niyonzima avuga ko yahisemo ubworozi bw’ingurube kuko ari bwo buzamura umuturage vuba, akaba ari ibintu yari asobanukiwe nk’uwigeze gukorera Leta ari Veterineri.

Yagize ati: “Nahisemo korora ingurube nyuma y’aho habereyeho ivugurura kuko nahoze nkorera mu cyahoze ari amakomini ndi veterineri, nahise njya kwiga muri kaminuza ibijyane n’iterambere ry’icyaro, nyuma yo kurangiza nta mafaranga nari mfite ahagije, uretse ari 10 z’ubutaka nahise nororeraho ingurube 6 mfite umukozi umwe. Nakomeje kuzorora ziba nyinshi nkajya ngurisha ariko kuri ubu mfite izisaga 400 numva ko byose bishoboka ko umuntu ahereye kuri bike yakwiteza imbere”.

Kuri Niyonzima mu gutangira ubworozi bw’ingurube yari agamije kwihangira umurimo ndetse no guharanira kwigira, kandi ngo yabigezeho.

Yagize ati: “Ntekereza korora ingurube nari ngamije kwihangira umurimo ntagombye guhora ntegeye amaso Leta ngo impe akazi. Narabigerageje mbona birakunze kandi umushahara wanjye wikubye kabiri kuko nibura sinabura guhembwa asaga ibihumbi 300 ku kwezi, mfite abakozi basaga 20 mpemba neza. Na za ari icumi kuri ubu zikubye kenshi kuko nsigaye nororera kuri hegitari 1.5 ngereranyije kuko ni ahantu hisanzuye, ndasaba ko buri wese yiga akaminuza ariko nanone atekereza ku guhanga umurimo.”

Bamwe mu bakozi Niyonzima yahaye akazi bavuga ko bamaze kwiteza imbere nk’uko Twizerimana Jean de Dieu yabibwiye Imvaho Nshya.

Niyonzima Jean Bosco avuga ko buri wese akwiye kurangiza amasomo ahanga umurimo

Yagize ati: “Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20 nta cyo kurya nagiraga, nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye. Ku mushahara w’amafaranga ibihumbi 30 ampemba ku kwezi ni ho nakuye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3, ubu umugore wanjye twarasezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze. Ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izisaga 5, rwose abiga kaminuza nibajye bahanga imirimo kuko hari abo bafasha mu iterambere”.

Nyiranzira Beatrice we avuga ko kuba Niyonzima yaraje korora mu gace batuyemo byatumye hamenyekana kandi ubutaka bw’aho bugira agaciro.

Yagize ati: “Uretse no kuba Niyonzima yaraduhaye imirimo akatwigisha korora ingurube, hari n’ikindi gikorwa cy’ingirakamaro yagejeje hano kuko haramenyekanye kubera abakora ingendoshuri z’ubworozi bw’ingurube. Aha hari mu cyaro kibisi ariko yahagejeje urutsinga rw’amashanyarazi, atwigisha uburyo bahinga kijyambere tumurebeyeho, ubu byatumye udashobora gukinisha ikibanza cya hano ngo ni uko ari mu cyaro, twifuza ko abana bacu bajya muri kaminuza bagahanga imirimo abasigaye bagakora”.

Niyonzima avuga ko abana be kuri ubu biga amashuri meza biturutse ku bworozi bw’ingurube ngo akaba afite umugambi wo kubaka uruganda rutunganya inyama z’ingurube.

Kimwe mu bibazo ahuriyeho na bagenzi be borora ni ibura ry’ibiryo by’amatungo n’isoko ry’inyama rikiri rito ugereranyije n’umubare w’ingurube ziri mu Rwanda.

Abagerageza kwikorera binjirana mu buhinzi n’ubworozi uguhanga udushya, bakomeje kwishimira umusaruro bibagezaho mu gihe binabatera kugira uruhare mu cyerekezo cy’Igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere bwifashishije ikoranabuhanga.

Ibiraro bya Niyonzima byubatswe mu buryo bwa kijyambere, ubu akazi yahanze kateje benshi imbere

Nyiranzira Beatrice yishimira ko ubworozi bwa Niyonzima bwazanye iterambere mu cyaro

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.