Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 weeks ago

 
 

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi.

Izo ndake zifite ubushobozi bwo kurokora abazihishemo mu gihe habayeho intambara y’ibisasu bya kirimbuzi, n’ibindi biza bishobora kuba mu minsi y’imperuka.

JPEG - 104.9 kb
Izo ndake ni 575 zose hamwe

Uwo mushinga wiswe Vivos xPoint ugizwe n’indake zizacumbikira abantu 5000. Izo nyubako ziri munsi y’ubutaka zikozwe na sima ivanze n’ibyuma bikomeye.



Vivos ivuga ko abazirimo nta kintu bashobora kumva kabone n’igihe aho ziri hatewe igisasu cya kirimbuzi .



Izo ndake ziherereye muri Leta ya South Dakota zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya USA ry’ubwubatsi (CoE) mu 1942 ari ibirindiro bibikwamo ibisasu bikomeye.



Mu 1967 igisirikare cyimuye ibirindiro, zishyirwa ku isoko, Vivos izigura mu 2016 aribwo yatangiye kuzivugurura ngo izazigire imitamenwa yo guhungiramo ibyago by’isi byo mu minsi y’imperuka.



Iyi sosiyete ivuga ko abazacumbikirwamo bazahabwa ibiribwa bishobora kubamaza igihe cy’umwaka batarigera inzara.

JPEG - 78.9 kb
Ufite ubushobozi azategura indake ye mu buryo bwa gisirimu

Uwaguze iyo ndake ayihabwa nta mazi n’amashanyarazi arimo agashobora kuzabishyirishamo ku giti cye cyangwa akabishyirirwamo na Vivos.

Business Insider ivuga ko indake imwe ishobora gukodeshwa mu gihe cy’imyaka 99 ku madorali 25 000 hakiyongeraho 1000$ azajya yishyurwa buri mwaka , kureba ibiciro ku buryo burambuye kanda hano.

Abashaka gusura izo ndake bazatangira kwakirwa muri Werurwe, naho mu mpeshyi bazaba bemerewe gutangira guturamo.



Ushaka gukodesha yitwaza amadorali 5000 y’ingwate azasubizwa nyuma.



 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika

Abakirisitu benshi bifashe ku munwa nyuma y’uko Imam yemerewe gusengera muri Katederali ya Kiliziya ya Gloucester mu Bwongereza. Mu imurika rishingiye ku kwemera n’umuco ryabereye muri iyo (...)

USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.