2017-11-18 15:01:47 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Buhinde bugiye guca amande indege zinaga amazirantoki mu kirere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-12-21 13:15:39

 
Share on:
 
Yasuwe:748
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urukiko rwo mu Buhinde rwanzuye ko indege izafatwa inaga mu kirere amazirantoki y’abagenzi bayo akagwa ku baturage izajya icibwa amande y’amadorali 726 (hafi 600 000 frws).

Ni nyuma y’uko umuturage areze indege imwe ayishinja ko yanaze ama… ku nzu ye hafi y’ikibuga cy’indege mu gace ka Delhi.

Ubusanzwe indege zibika umwanda mu bijerikani binini byabugenewe, ukaza kuvidurwa igihe zigeze ku kibuga. Ariko ngo hari igihe nk’icyo kijerikani gishobora gupfumukira mu kirere (nubwo bidakunze kubaho), maze amazirantoki akaba yagwa ku baturage bari hasi.

JPEG - 119.5 kb
Indege zizanaga amazirantoki ku baturage zizahanwa

Urukiko rurengera ibidukikije rwo mu Buhinde, NGT, rwategetse ko indege yose izajya ikorerwa isuzuma, hakarebwa niba itaraza guta amazirantoki y’abagenzi, haba mbere yo guhaguruka na nyuma y’uko imaze kugwa.

Uru rukiko rwanategetse ko mu gihe indege igeze ku kibuga izajya ipimwa ku buryo butunguranye bakareba niba mu bijerikani byabugenewe harimo amazirantoki.

Umucamanza ati “Igihe indege yishe amategeko, bagasanga mu bijerikani nta mazirantoki arimo izajya itanga indishyi yo kwangiza ibidukikije y’amadorali 736.”

Umusirikare wavuye ku rugero watanze ikirego, yavuze ko indege yataye amazirantoki ku nzu ye ku buryo n’ubu akiri ku nkuta zo ku ibaraza.

Gusa urukiko rwananiwe kwanzura niba koko ayo mazirantoki yarajugunywe n’indege.

Umupilote w’inzobere yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta na rimwe ibijerikani bibitse ayo ma… bitajya bividurirwa mu kirere uretse nk’igihe cy’akaga indege yo gukora impanuka bikaba ngombwa ko bagabanya imizigo.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE