USAID-Rwanda  yatanze ibikoresho byo guhangana na COVID-19  bifite agaciro ka miriyoni 50

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 27-07-2020 saa 20:18:15
Ibikoresha byatanzwe na USAID-Rwanda

Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga “USAID”  binyuze muri gahunda “Ingobyi” igamije kurwanya malaria no kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana  watanze ibikoresho  byishashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 ni bwo USAID-Rwanda yashyikirije Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ibikoresho  birimo ibyifashishwa mu kugenzura umurwayi (Patient monitors) bigera kuri 30  ndetse n’ibyifashishwa mu gusuzuma indwara zo mu buhumekero (Laryngoscopes) bigera kuri 50 byose bifite agaciro  ka miriyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikoresho bikaba bigeye kwifashishwa n’abaganga mu rwego gukurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye cyane.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugeza hamaze kwandura abantu 1879, muri aba 975 barakize, abakirwaye ni 899 naho 5 ni bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Muri rusange abantu 248,294 ni bo bampimwe.

Inzego zitandukanye z’ubuzima zikaba zikomeje gukangurira Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo bakurikiza amabwiriza yatanzwe  arimo kwambara agapfukamunwa igihe bagiye ahantu hahurira abantu benshi, gusukura intoki hakoreshejwe umuti wabugenewe cyangwa amazi meza n’isabune  ndetse no guhana intera ya  metero.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.