USA: Ingagi zatahuweho Koronavirusi

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 12-01-2021 saa 09:09:02

Ingagi ebyiri zo mu majyepfo ya Californie muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zagaragaweho ubwandu bwa Koronavirusi (Coronavirus) nk’uko byatangajwe n’abakuriye icyanya cyazo cya San Diego, imwe muri Pariki nini ku Isi.

Ni ubwa mbere hagaragaye iyi virusi mu ngagi kuva yatangira gukwirakwira Isi.

Hakomeje gushakwa uko zaba zanduye iriya virusi, ariko nanone abahanga bakaba bavuga ko kwandura bishoboka cyane kubera imiterere n’imibanire yazo imeze nk’iy’abantu.

Izi ngagi, mu minsi mike ishize zagaragaje ibimenyetso birimo gukorora, mu gupimwa rero basanze zifite COVID-19. Indi ngagi ya gatatu na yo yatangiye kugaragaza ibimenyetso.

Birakekwa ko zaba zandujwe n’umukozi ukora mu cyanya cyazo, igisigaye ni ukugenzura bakemeza niba ari byo koko.

Ukuriye iki cyanya, Lisa Peterson yagize ati: “ Nyuma y’ibyo bimenyetso zagaragaje, ubu zimeze neza, ziraguma mu kato, zirarya, ziranywa, turizera ko ziza gukomeza koroherwa”.

Hafashwe ingamba zo kurinda izindi ngagi kwandura COVID-19 mu cyanya cya San Diego

Kugeza ubu icyanya k’ingagi cya San Diego kirafunze nta ba mukerarugendo binjiramo kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2020. Abakoramo na bo bategetswe kwambara udupfukamunwa n’indi myambaro y’ubwirinzi igihe bari hafi y’ingagi.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.