Urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin rwashenguye benshi
Yanditswe na Imvaho Nshya
Inkuru y’inshamugongo yaraye yumvikanye mu matwi y’umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakurikiraga amakuru n’ibiganiro by’Umunyamakuru Umuhire Valentin, ni ukumva ko yashizemo umwuka.
Umuhire Valentin yamenyekanye avuga amakuru kuri Radio Rwanda, nyuma ajya kuri Radio 10 na TV10. Kuri ubu yari n’Umuyobozi akaba ari na we nyiri Ikinyamakuru Value News.
Yari amaze igihe kinini akora ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Radio Isangano y’i Karongi, Radio Huguka y’i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y’i Musanze. Yari anafite ikinyamakuru cyandika kuri internet kitwa Value News.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu aho bivugwa ko yari amaze igihe arwaye indwara y’amayobera nyuma yo gukira COVID-19.
Amakuru yaturutse mu bagize umuryango we ba hafi ahanya ko mu minsi ishize Umuhire Valentin yakurikiranwaga n’abaganga i Kanyinya ahasanzwe havurirwa by’umwihariko abarwayi ba COVID-19.
Umuvandimwe we yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kumara iminsi akurikiranwa yapimwe abaganga bagasanga nta burwayi bwa COVID-19 afite mu mubiri we ariko akirembye, akaza koherezwa i Kigali.
Nyuma yo gukomeza kuremba kubera ikibazo cyo kubura umwuka, baje kumwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na ho yaguye mu maboko y’abaganga bakomezaga kumwitaho ariko bikarangira avuye mu buzima.
Umuvandimwe we avuga ko Valentin Umuhire yari atuye mu Karere ka Musanze, gusa kumushyingura bikaba bikorerwa mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutarenga imbibi z’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali.
Twamukundaga Imana imwakire mubayo kdi twihanganishishe umuryango we n’abanyamakuru murirusange kdi natwe biratubabaje
Twamukundaga Imana imwakire mubayo kdi twihanganishishe umuryango we n’abanyamakuru murirusange kdi natwe biratubabaje
Twamukundaga Imana imwakire mubayo kdi twihanganishishe umuryango we n’abanyamakuru murirusange kdi natwe biratubabaje
twihangane twese nkabanyarwa tumubuze tukimukeneye
Urwanda rubuze umunyamakuru w’umuhanga n’umusesenguzi.Imana imwakire Kandi twihanganishije umuryango we.