20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Uruhare rwo kuboneza urubyaro mu guhashya igwingira mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-03-2021 saa 08:23:04
Nyiransengiyumva ari kumwe n'abana be babiri abandi babiri bari ku ishuri

“Nta muntu nakwifuriza kubyara indahekana”, nk’uko bitangazwa na Nyiransengiyumva Grace w’imyaka 40 wibuka uburyo kuboneza urubyaro byamuhinduriye ubuzima nyuma yo kubyara indahekana zikamubuza amahwemo ari na byo byamuteye gufata icyemezo cyo kuboneza urubyaro.

Nyiransengiyumva yashakanye na Mutarushwa Obadia w’imyaka 46 y’amavuko mu mwaka wa 1999. Ubu batuye mu Mudugudu wa Mabera, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Kuri ubu bafitanye abana bane, umukuru afite imyaka 20 umukurikira afite 19, mu gihe uwa gatatu afite 16 na ho umuhererezi akaba afite imyaka itanu.

Mu Kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Nyiransengiyumva, yasobanuye umugogoro yikorejwe no kubyara abana b’indahekana ari bwo agishaka, anagira icyo avuga ku bantu bagifata nabi gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yavuze ko nyuma yo kubyara abana babiri mu myaka ikurikirana bitamushimishije, cyane ko barwaragurikaga buri gihe, na we ntiyongera kubona agahenge ko kuba yakora imirimo isanzwe.

Yagize ati: “Nyuma yo kubyara indahekana zimeze nk’impanga ntabwo niyitagaho nta n’ubwo nabashaga kwita no kuri abongabo nabyaye. Nahise mbona ko kugira ngo nkomeze kubyara indahekana bitakunda, mfata umwanzuro wo guhita mboneza urubyaro. ”

Umuryango wa Mutarushwa na Nyiransengiyumva ni umwe mu miryango itandukanye mu Gihugu yasoromye ku mbuto nziza zo kuboneza urubyaro, ubu bakaba bishimira ko berekeza mu zabukuru bafite abana bareze neza bagakura mu mpagarike no mu bwenge.

Umwana w’umuhererezi yatangiye kwiga mu mashuri y’inshuke, arakura neza kuko se na nyina bamwitaho uko bikwiye

Kuboneza urubyaro, icyemezo cyabafashije kwirinda igwingira

Nyuma y’imyaka 21, umuryango wa Mutarushwa Obadia na Nyiransengiyumva urishimira ko urugo rurushaho gutera imbere bitewe n’uko inshingano zabo nk’ababyeyi zijyanye n’ubushobozi bafite.

Nyiransengiyumva avuga ko kurera indahekana byamufunguye amaso, bigatuma afata icyemezo cyo kuboneza urubyaro ari na cyo cyamurinze imibereho mibi n’imirire mibi byari kuganisha abana ku igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi.

Ku munsi Imvaho Nshya yabasuyeho, mu rugo hari abana babiri b’abakobwa mu gihe mukuru wabo na Musaza wabo bari ku ishuri. Avuga ko we n’umugabo byabatwaye imbaraga nyinshi kugira ngo batarwaza imirire mibi mu bana b’indahekana bari bungutse nyuma yo gushakana.

Mu kuboneza urubyaro yakoresheje ibinini yafataga mu gihe cy’amezi atatu byashira agasubira gufata ibindi, ariko ngo byamugiriye akamaro ku buryo bukomeye cyane.

Nyiransengiyumva ati: “Nka njye byangiriye akamaro nta muntu nakwifuriza kubyara indahekana. Abana bararwaragurikaga, ibyo ntibyabura kuko iyo ucukije akana kakiri gatoya na ka kandi nanone ukeneye kukitaho, ubwo ugezaho n’ubushobozi bukaba bukeya. Nabayeho nabi ariko ndakomeza ndarwaza kugeza abana bakuze.”

Nyiransengiyumva ari kumwe n’abana be b’abakobwa, umukobwa mukuru ni ubuheta bwe mu gihe uwo hagati ari umuhererezi

Yakomeje avuga ko kuba atarongeye kubyara indahekana byatumye asubira gufatanya n’umugabo mu guharanira iterambere ry’urugo, ati: “Ubushobozi twari dufite ntaraboneza urubyaro butandukanye n’ubwo mfite ubu. Dukora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse bukaduhira tukita no kuri abo bana nta n’umwe wagize ikibazo cy’imirire mibi, ariko iyo dukomeza kubyara urumva ko byari kuba biri hasi cyane.”

Yakomeje agira ati: “Abana banjye ntabwo bagwingiye, ariko iyo nkomeza kubyaragura nari kwisanga mu mirire mibi. Twagiye tubagurira amata, tugenda tubatekera indyo yuzuye ibatera imbaraga, ikubaka umubiri ndetse ikabarinda indwara.”

Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango, avuga ko abaturage bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ku kigero kiri hejuru ya 70%, ndetse ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo abitabira uburyo bwa kizungu bakomeze kwitabira.

Yagize ati: “Gahunda yo kuboneza urubyaro abaturage barayumva kandi bakanayitabira. Usanga bidufasha mu kurwanya igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi, ndetse ibibazo by’abarwaza imirire mibi bikigaragara byiganje muri ba bandi basamira imburagihe, nk’umwana w’imyaka 18 na 19 ugasanga yasamye.”

Dusengimana Elie Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kigoma giherereye mu Murenge wa Ruhango, na we ashimangira ko gahunda zo kuboneza urubyaro zitabirwa cyane ku buryo uwo murenge (Ikigo Nderabuzima gikoreramo) ubwitabire bubarirwa hejuru ya 100%.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima ku rwego rw’Igihugu igaragaza ko mu myaka itanu ishize abitabira uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro biyongereye hejuru ya 10.5%, aho bavuye kuri 47.5% mu mwaka wa 2015, bakagera kuri 58% mu 2020.

Nyiransengiyumva ari kumwe n’umwana we w’umuhererezi

Nyiransengiyumva ashimishwa no kubona abana be bamerewe neza, aho banagira uruhare mu iterambere ry’urugo kuko batagwingiye

Kuboneza urubyaro byafashije Nyiransengiyumva gufasha umugabo we mu guharanira iterambere ry’urugo

Mu rugo rwa Mutarushwa na Nyiransengiyumva kuboneza urubyaro byabafashije kubaho neza mu bushobozi bwabo

Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.