Urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya COVID-19

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 12-01-2021 saa 14:38:31
Drone zifashishijwe mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19

Kuva Koronavirusi yagera mu Rwanda, abaturarwanda bakomeje gukangurirwa kwimakaza ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid19 kitagira uwo gitinya. Polisi y’igihugu kimwe n’izindi nzego z’umutekano, yafashe iya mbere mu gukora ubukangurambaga.

Zimwe mu ngamba zarimo ko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose agize aho ajya, guhana intera ihagije hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no gukoresha umuti usukura intoki.

Kugeza ubu abaturarwanda basabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya bakoranaho, ndetse no kubahiriza amasaha y’ingendo ku buryo saa mbili zigera buri wese yageze mu rugo.

Mu bukangurambaga bwa Polisi y’igihugu, kuva Covid19 yagaragara mu Rwanda, hakoreshwaga uburyo butandukanye mu kumenyekanisha amabwiriza yo kwirinda Covid19 nko gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, igakoresha imodoka zayo zifite indangururamajwi, n’indege ntoya zitagira abapilote zizwi nka ‘Drone’.

CP J.B Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asobanura ko hakozwe byinshi kandi ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kumvisha abaturarwanda uruhare rwabo mu kwirinda iki cyorezo, buzakomeza gukorwa igihe cyose COVID-19 igihari.

Yagize ati: “Icya mbere ni ubukangurambaga bukomeza, kubera ko kuva iki cyorezo cya COVID-19 cyagera mu gihugu, ubukangurambaga bwo kukirinda no kubahiriza amabwiriza bwaratangijwe, burakomeza kugeza uyu munsi.
Ikigenda gihinduka ni uburyo bukoreshwa n’ibikoresho bitandukanye. Murabizi ko twatangiye tubwira abaturarwanda kwirinda kino cyorezo ku maradiyo, ku mateleviziyo, mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, tuza kugera aho dushyira imodoka mu muhanda, ahantu hahurira abantu benshi, ku masoko n’ahandi hatangirwa serivisi”.

Avuga ko nyuma haje kuza indege zitagira abapolite akongeraho ko n’icyo gihe moto zakoraga ariko ubu noneho ngo igitandukanye n’ibyo, ni uko izo moto zifite indangururamajwi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera (Foto RNP)

CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi, ashimangira ko igihe ubukangurambaga buzamara, ari igihe iki cyorezo kizaba kitagihari kubera ko mu gihe gihari ngo Abanyarwanda bagomba kukirinda kandi ko Polisi igomba no kubibibutsa buri gihe.

Bamwe mu baturarwanda bashima ko bigishijwe, bagashimangira ko kugeza ubu uruhare rwo kwirinda COVID-19 ari urwabo kubera ko bumvise kenshi ubutumwa butangwa na Polisi ndetse n’izindi nzego z’ubuzima.

Mahoro Grace umuturage utuye mu Mujyi wa Kigali wigeze kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ashima ko aho yafatiwe yigishijwe kandi bagahabwa inama.

Yagize ati: “Aho badufatiye batuzanye muri sitade kandi batwigishije. Muri make baduhaye inama kandi nziza”.

Undi muturage wafashwe yarenze ku mabwiriza, yagize ati: “Tugomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 twubahiriza amabwiriza, nkashishikariza abaturage kwambara agapfukamunwa neza ndetse bakagenda bahana intera”.

Umugwaneza Carine umucuruzi mu Mujyi wa Kigali, na we ashimangira ko ubukangurambaga ari ngombwa kuko ngo hari igihe abaturage birara.

Ati: “Ni yo mpamvu inzego zishinzwe umutekano zitubereye maso, zidushishikariza gukomeza kwirinda COVID-19. Abantu bafite imyumvire itandukanye ariko nanone nta bwo tugomba kwirara kuko icyorezo kirahari”.

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, asobanura ko uruhare rw’Inzego z’ibanze muri ubu bukangurambaga ndetse n’uko abaturage bagomba kwitwara muri ibi bihe ari ngombwa.

Ati: “Gahunda zimwe na zimwe dufite harimo n’izo gukomeza kwigisha abaturarwanda ariko harimo no kubafata tukabashyira ahantu hamwe tukabasobanurira, tukabereka uburemere bw’amakosa baba bakoze n’ingaruka bashobora kugira, ari bo ku giti cyabo ari no ku gihugu muri rusange”.

Akomeza avuga ko kurwanya COVID-19 bireba buri wese mu kugira uruhare rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yongeraho ati: “Uruhare rw’Inzego z’ibanze ni ugukomeza kwigisha abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo”.

Icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu kimaze kwica abasaga 120, abo kimaze kugaragaraho bararenga ibihumbi 9 mu gihe abayikize basaga ibihumbi 6.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.