21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Urugendo Inkotanyi zakoze mu guhagarika Jenoside zinarokora abicwaga (Video)

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-04-2021 saa 14:36:12
Bashana Merard yasobanuye urugendo rw'Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Kayitare J.Paul)

Iyo wumvise urugamba rwo kubohora igihugu uhita wumva n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse no gutabara abicwaga na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yamaze igihe iyitegura.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Bashana Medard, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, yavuze ko ingabo za RPA tariki 07 Mata 1994 zahawe amabwiriza yo guhagarika Jenoside.

Ati: “Ku wa 07 Mata 1994 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, Umugaba w’Ingabo Maj. Gen Paul Kagame yahaye amabwiriza ingabo za RPA yo kwirinda, kurinda abanyapolitiki bari muri CND no kurokora abicwaga”.

Bashana avuga ko Umugaba w’Ingabo yagabye ingabo mu byerekezo bitatu harimo ikerekezo cya Ruhengeri na Gisenyi, ikerekezo cy’Umutara, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Bugesera, Ntenyo, Busoro na Kabgayi mu gihe ikindi kerekezo kerekezaga i Kigali gufasha ingabo zari muri CND.

Akomeza avuga ko mu minsi ine gusa, ni ukuvuga ku itariki ya 12 Mata 1994 ni bwo ingabo za RPA zahawe amabwiriza yo kwerekeza i Kigali zahageze.

Bashana Medard, Umuyobozi w’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside (Foto Kayitare J.Paul)

Ati: “Zikihagera hahise haremwa imitwe itatu (Batayo) y’abasirikare harimo Chuyi, igo (Eagle) na Sima yagombaga guhangana n’abajandarume baturukaga i Kami, batayo yahanganye n’umwanzi waturukaga mu kigo cya Kanombe no ku kibuga k’indege noneho indi batayo ihangana n’umwanzi wavaga mu kigo cya Camps GP”.

Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, buvuga ko ingabo za RPA zashoboye kurokora Abatutsi ibihumbi bitanu byari byarahungiye muri Sitade Amahoro bagahungishirizwa ku Mulindi wa Byumva.

Buvuga kandi ko hari Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bashoboye kurokorerwa muri St Famille n’abandi barokowe za Nyamirambo bakanyuzwa ku musozi wa Rebero-Kicukiro-Sonatube bakagezwa kuri CND ahari bataro ya gatatu yari ishinzwe kuvura abo Inkotanyi zashoboye kurokora.

Mu minsi 100 hishwe Abatutsi basaga miliyoni, ingabo zari iza RPA zihangana n’umwanzi zinarokora Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.