17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Urugaryi: Hateganyijwe imvura iringaniye mu Rwanda

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 03-01-2021 saa 21:15:38

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gihe cy’urugaryi mu kwezi kwa Mutarana na Gashyantare 2021 iringaniye muri rusange ariko hari aho imvura ishibora kuzaba nke hashingiwe ku mmitere yaho.

Hashingiwe ku ishusho y’imigwire y’imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy’aya mezi abiri mu Rwanda hagwa imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 50 na 350.

Muri rusange hateganyijwe imvura isanzwe igwa mu bihe bisanzwe ariko ishobora kuba kugabanyuka bitewe n’imiterere ya buri karere.

Imvura izagwa izaturuka ahanini ku buhehere bwo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruhrereyemo buturuka ku Nyanja ngari hamwe n’imiterere karemano yo mu turere tw’imisozi miremire n’amashyamba bihaboneka kuko bibika bwa buhehere mu gihe kirekire.

Ibice bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 harimo Nyamasheke, igice kinini cya Rusizi ndetse n’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Nyamagabe.

Igice gisigaye cy’Akarere ka Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru na Huye, igice kinini cy’Akarere ka Karongi, amajyepfo ya Rutsiro ndetse no mu gice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Rusizi na Ngororero hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, Intara y’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’amajyaruguru ya Rutsiro.

Mu majyepfo, iyi mvura izagwa muri Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi ndetse no mu burasirazuba bw’Akarere ka Huye na Nyaruguru. Mu Mujyi wa Kigali izagwa mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro. Mu Ntara y’Amajyaruguru iteganyijwe mu turere tuyigize twose,

Mu Ntara y’Iburasirazuba iteganyijwe mu gice cy’amajyaruguru ya Bugesera na Ngoma ndetse no mu majyepfo ya Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 yo izagwa mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, mu majyaruguru ya Rwamagana, mu majyepfo ya Bugesera na Ngoma n’igice kinini cya Kirehe.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100 biteganyijwe ko izagwa mu majyepfo y’Akarere ka Kirehe.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.