25°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Urubyiruko rworora rugiye kwihuriza hamwe ku muzamura umusaruro muri Afurika

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-12-2019 saa 15:52:28
Bamwe mu rubyiruko rukora mu by'ubworozi biyemeje gushyira hamwe bagateza imbere ubworozi bugamije kongera umusaruro ku mugabane w'Afurika (Foto Samuel M)

Urubyiruko rukora mu by’ubwozori rwatangaje ko rugiye kwihuriza hamwe rugamije kongera umusaruro ukomoka ku bworozi, biri muri gahunda Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wihaye mu ntego zawo zirimo no kurandura inzara hagendewe ku ntego ya mbere mu ntego z’Iterambere rirambye, SDGS.

Ni urugendo rwatangijwe n’urubyiruko rukora ubworozi rusanzwe rwibumbiye mu Ihuriro Nyarwanda ry’urubyiruko rukora ubuhinzi RYAF, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro buri gihugu cy’Afurika cyahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe gushyiraho ihuriro ry’urubyiruko rukora mu bworozi kugira ngo biteze imbere banafashe umugabane kurandura ikibazo k’inzara.

Uhagarariye Ihuriro RYAF mu Rwanda, Hategekimana Jean Baptiste, akaba n’uhagarariye ihuriro ry’urubyiruko Nyafurika rukora mu bworozi, yavuze ko uwo mugambi Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wawutangije mu 2018 ariko u Rwanda rwari rusanzwe rwarashyizeho ihuriro ry’urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi bityo bagiye gukomeza kuzamura igice cy’urubyiruko rukora ubworozi kurushaho, banarwongerera amahugurwa mu kuzamura umusauro mu byo borora.

Ati “Kubahuriza hamwe rero ni igikorwa cya mbere mu byari biteganyijwe, tugaragariza Afurika, tuyereke ko ari byiza ko ku rwego rwa buri gihugu habaho guhuriza hamwe izo nzego zitandukanye, kugira ngo habeho kuganira, habeho kugaragaza amahirwe ndetse habeho no kugaragaza imbogamizi.

Urwo rubyiruko ruri mu bworozi rugaragaze izo mbogamizi noneho niruzerekana abashyiraho za gahunda, nka za Minisiteri n’ibigo bya Leta biba bishinzwe guteza imbere ibintu, hazabaho no gusubira inyuma barebe ngo ese mu byo Leta iteganya mu guteza imbere urwego rw’ubworozi no muri iyi nkubiri nk’Afurika turimo yo kwihaza mu musaruro biraza gufata iyihe ntera nituramuka turebye icyo urubyiruko rugaragaza nk’ikibazo?”

Umuyobozi wungirije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko urubyiruko basanzwe bakorana, kuva ku rwego rwa Minisiteri kugera ku bahinzi babafasha mu bintu bitandukanye.

Yaberetse ibyuho byinshi baheraho bashyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo, korora amafi, guhinga ibobere bagamije gutunganya ubudodo, ubworozi bw’inzuki n’ubundi bwoko bw’ubworozi bwabafasha kuzamura umusaruro binyuze mu kwihangira imirimo.

Ati “Ni ikintu kiza cyane twabyishimiye kuko icya mbere nidushaka kubaha amahugurwa tuzabasanga hamwe, nidushaka kubatuma tuzababonera hamwe, nidushaka no kuganira tuzababonera hamwe kurusha uko twagenda tuganira n’ishyirahamwe rimwe ku rindi.

Mu mahirwe atandukanye, nko mu mafi, umusaruro urimo ni mu buryo bubiri; icya mbere kuko ari urubyiruko rwinshi bashobora gutangira gucukura ibyuzi by’amafi cyangwa bagakoresha ibihari kuko birahari byinshi bitari byarangiza gukoreshwa neza cyangwa bakororera muri za Kareremba.”

Dr. Uwituze Solange Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB (Foto Samuel M)

Ikindi Dr. Uwituze avuga ko urubyiruko rwashyiramo imbaraga, ni uko ubu ikiyaga cya Kivu n’icya Muhazi Leta iri gushishikariza abashoramari gushyiramo ubworozi bw’amafi bwa Kareremba.

Mu ngero zatanzwe mu kugaragaza uko umusaruro ukiri muke mu bworozi, mu Rwnada hasarurwa amafi toni 31 600 ku mwaka mu gihe intego ya Guverinoma ari uko mu 2024 hazaba hasarurwa toni 114 000.

Umwe mu rubyiruko rukora ubuvumvu bw’inzuki, Twahirwa Leonard, mu karere ka Nyamagabe, avuga ko kugira ngo inzuki zibashe gukora ubuki bwinshi mu gihe gito yihangiye uburyo bwo kuzifasha kubona aho zubaka ibinyagu zidatakaje umwanya zikikorera, akora agakoresho kitwa Foundation Shit, kuko igihe inzuki zikikoreye umuvumvu aba atakaje ibiro 10 by’ubuki bibarirwa mu 40 000 mu mezi zimara zigakora.

Avuga ko ku myaka 23 afite, amaze kugera kuri byinshi kandi uburyo ashimishijwe n’uko abakora mu bworozi bakiri bato bagiye kujya babasha guhugurwa, bagashyikirana na bagenzi babo ku mugabane bityo bakongera ubumenyi mu kuzamura umusaruro ukenewe.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.