Urubyiruko 40,000 ruzigishwa imyuga rwikure mu bushomeri

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 21-11-2020 saa 14:51:56
RP yashyikirijwe na USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze ibitabo by'imfashanyigisho mu myuga (Foto RP)

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ryashyikirijwe imfashanyigisho zigizwe n’ibitabo by’abarimu n’abanyeshuri bizifashishwa mu kwigisha urwo rubyiruko, ni inkunga y’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze wa USAID, muri gahunda yayo yo gufasha Leta kubonera imirimo urubyiruko 40,000.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr James Gashumba yabitangaje ubwo yashyikirizwaga imfashanyigisho zigizwe n’ibitabo by’abarimu n’abanyeshuri bizifashishwa mu kwigisha urwo rubyiruko. Ni inkunga y’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze wa USAID, muri gahunda yayo yo gufasha Leta kubonera imirimo urubyiruko.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa RP, Urwo rubyiruko rubarirwa mu kiciro cya kabiri (Level II), kuko iryo shuri ryari risanzwe rifasha abo mu kiciro cya mbere (Level I) ahanini bagizwe n’abataragize amahirwe yo kwiga, abatarakomeje mu mashuri makuru, n’abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibakomeze.

Dr. James Gashumba yashimiye USAID kuba yarafashije u Rwanda Polytechnic mu gutegura integanyanyigisho zirimo uburezi bw’ibanze, n’ubumenyi bwa tekinike. Yavuze ko ari ikintu gikomeye RP ikeneye rwose kuko hari umubare munini w’abanyeshuri barangije amashuri abanza batashoboye gukomeza mu mashuri yisumbuye, bityo bazafashwa kwiga bakajya ku isoko ry’akazi.

Dr Gashumba yagize ati “Ni imfashanyigisho zikubiyemo amasomo y’ibanze mu myuga n’ubumenyingiro kandi akazajyana no kwigira mu kazi. Twishimiye cyane rero iyo nkunga kuko ari ikintu twari dukeneye cyane muri iyo myigishirize, tugiye gutangirira mu mashuri 10 yigisha iby’ubuhinzi n’ubworozi, tukazanareba niba urangije icyo kiciro yakomeza igikurikiyeho aramutse abishaka.”

Yongeyeho ati “Ubundi hari abo twajyaga dufasha kwiga imyuga kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakakihangira ntibakomeze kwiga. Ariko ubu ibyiza ni ukwigisha umuntu umwuga utuma abona akazi kandi agakomeza no kwihugura mu bindi byamufasha kubyaza umusaruro umwuga we nk’ikoranabuhanga (ICT), ubumenyi bw’ibanze, Icyongereza, imibare y’ingenzi, gukorana n’amabanki n’ibindi.”

Mu mashuri 10 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ni ho igerageza rw’uwo mushinga rizakorerwa, aho baziga imyuga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi.  Biteganyijwe ko kwigisha imyuga urwo rubyiruko bizatangirana n’umwaka w’amashuri 2020-2021, kandi bijyanye n’ibihe bizagenda byiyongera mu gihugu hose mu myaka iri imbere.

Hazibandwa ku buhinzi bw’imboga, gutunganya ibiribwa bikongererwa agaciro, korora inkoko, Ingurube, inkwavu no gutunganya ibikomoka kuri ayo matungo. Amasomo mu myuga agiye guhabwa urwo rubyiruko azajya amara umwaka umwe.

Ushinzwe uburezi muri USAID mu Rwanda, Gronhovd Luann, yavuze ko uwo muryango watanze iyo nkunga kuko uha agacciro urubyiuko.

Ati: “USAID kimwe n’u Rwanda, ibona urubyiruko ari abantu b’ingenzi, bashoboye kandi bitezweho ahazaza heza h’igihugu. Kubera ko urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, rukeneye inkunga zitandukanye bityo rugere ku bumenyi bwa ngombwa, ari yo mpamvu nishimiye ko tugejeje kuri RP izi mfashanyigisho z’amasomo y’igihe gito.”

USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze ni igikorwa k’’imyaka itanu cyatewe inkunga n’ikigo gishinzwe iterambere ry’uburezi (EDC) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri  Minisiteri y’Uburezi n’abikorera ku giti cyabo.

Ni gahunda ireba urubyiruko rutishoboye rwataye ishuri kandi ubu rukaba rudafite akazi. Bizagera ku rubyiruko rwo mu Rwanda 40.000 bafite ubumenyi bujyanye n’isoko, gutanga akazi ndetse no kwihangira imirimo.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.