“URUBUTO 2.0” rwa BKTechouse rworoheje kwishyura amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-11-2020 saa 06:18:45

BKTECHOUSE yatangije ingeri nshya y’ikoranabuhanga ryiswe URUBUTO 2.0, rikaba ari ryo rya mbere rigezweho mu gufasha ibigo by’amashuri mu miyoborere n’icungamutungo.

BKTechouse nk’ishami rya BK Group ritanga ibisubizo by’ikoranabuhanga ku bigo bitandukanye by’ubucuruzi, yavuguruye ikoranabuhanga ry’Urubuto (URUBUTO 2.0) mu rwego rwo kugira uruhare mu mpinduka z’urwego rw’uburezi mu Rwanda.

Ni ikoranabuhanga rikoreshwa n’ikigo k’ishuri 100% mu miyoborere no mu bijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri.

Iryo koranabuhanga rifite uburyo bworoshye kandi bwizewe bworohereza umunyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri, rikaba ryaroroheje uburyo ababyeyi bishyuramo amafaranga ndetse rikuraho n’ibyago byo kuba inyemezabwishyu y’amafaranga y’ishuri ishobora kubura cyangwa igacurwa.

Si ngombwa ko umubyeyi ajya kuri banki kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri n’ibindi asabwa, cyangwa kujya ku ishuri kumenya imyitwarire y’uwo munyeshuri n’amanota yabonye cyangwa amatangazo y’iryo shuri.

Kuba ufite nomero (Code) y’umunyeshuri wiga ku kigo cyashyize ikoranabuhanga ry’URUBUTO muri mudasobwa zacyo, birahagije kwikomereza imirimo yawe, umwana na we akagera ku ishuri asanga wamwandikishije wanamwishyuriye ibisabwa byose.

Ukanda muri terefoni yawe *775# ukabona muri serivisi za BKTECHOUSE iyitwa Urubuto, hari aho usabwa kwishyura amafaranga y’ishuri (uyakuye kuri Mobile/Airtel Money cyangwa kuri konti ya banki) cyangwa ushaka kumenya andi makuru ku mitsindire y’umunyeshuri, imyitwarire ye n’amatangazo y’ishuri, ukagera ku cyo ushaka ubanje kuzuzamo ya Code y’umunyeshuri.

Kuri ubu iryo koranabuhanga ryahujwe n’ibigo by’imari nk’Umwalimu SACCO na Banki ya Kigali, mu koroshya uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri ku bakiriya ba byo, bukaba ari uburyo bwiyongera ku kwishyura wifashishije MTN Mobile Money ndetse na Airtel Money.

Ni ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa n’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza; rikoreshwa mu mucyo, ririhuta kandi ririzewe mu bijyanye n’imicungire ya buri kigo.

Amakuru meza yandi ni uko guhabwa iryo koranabuhanga ari ubuntu ariko rikaba rikata amafaranga yo kwishyura serivisi yose ritanze.

Inyungu za UrubutoPay ku banyeshuri n’ababyeyi, harimo Kwishyurira igihe amafaranga y’ishuri. Ntibikiri ngombwa gutwara inyemezabwishyu ku ishuri kuko iyo umaze kwishyura ubuyobozi bw’ishuri buhita bumenyeshwa ko warangije kwishyura.

Ababyeyi cyangwa abanyeshuri bahita babona ubutumwa bubamenyesha ko ishuri ryabonye amafaranga y’ishuri mu butumwa hakaba harimo n’amafaranga asigaye kuri konti.

Ku bigo by’amashuri, inyungu ya mbere ni uko bibasha kwakira amafaranga y’ishuri mu buryo bworoshye hativanzemo umukozi ushinzwe kuyakira, kandi ngo biragoye ko hakorwa uburimanganya bwo guhimba inyemezabwishyu (bordereau), kubeshya ko wishyuye kandi utarishyura n’ibindi.

Biroroshye gukurikirana no gucunga ubwishyu bw’amafaranga ishuri, ikoranabuhanga ritegura ubutumwa bugufi rigenera ababyeyi batinze kwishyura cyangwa se bafite ibirarane ndetse ni ryo rikora raporo ijyanye n’imyishyurire y’abanyeshuri, rikohereza ubutumwa bugufi abatarishyura n’abafite ibirarane.

Byoroshye kandi kubona amakuru y’ubwishyu bwose bwakoze binyuze muri BK utabanje kujya ku kicaro cya banki, ndetse si ngombwa kubaza amakuru cyangwa inyemezabwishyu muri banki ugira ngo wemeze ko umunyeshuri yishyuye cyangwa atishyuye.

Ikoranabuhanga ry’URUBUTO rikomeje gukwizwa mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kuyafasha gukomeza kuryoherwa n’inyungu z’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa BKTechouse Claude Munyangabo, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo ari yo ntego yabo.

Ati: “Ikoranabuhanga ry’URUBUTO ni igisubizo mu rwego rw’uburezi; rifasha buri wese guhorana udushya no kujyana n’impinduka z’ibihe bisaba kugendana n’ikoranabuhanga. Nko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, ni byo twasabwaga gukora, twabonye ko ari ngombwa kugeza ku bakiriya bacu ibisubizo by’ikoranabuhanga bakeneye.”

Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukoroshya imitangire ya serivisi mu bigo byose by’amashuri binyuze muri UrubutoPay, mu ikoranabuhanga ryoroshya imiyoborere yabyo, no kuzamura urwego rw’uburezi mu ikoranabuhanga rigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu iryo koranabuhanga rirakora neza ndetse abanyeshuri biraborohera kwishyura amafaranga y’ishuri batarinze kujya gutonda imirongo ku mabanki.

Munyangabo yakomeje asaba amabanki yose kuba abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyigikira intumbero yo kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati: “Buri gihe duhora dushaka abafatanyabikorwa mu bigo by’imari kuko UrubutoPay kuri ubu rurakoreshwa by’uwihariko n’abakiriya ba Banki ya Kigali ndetse n’Umwalimu SACCO. Twizeye ko amabanki yose azabona agaciro ko gukorana natwe kugira ngo amashuri akorana na yo abashe kubyaza umusaruro icyo gisubizo k’ikoranabuhanga.”

BKTECHOUSE ivuga ko iryo koranabuhanga ryavuguruwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abarikoresha, ndetse ko uburyo bwa USSD bwo gukoresha Mobile Money na Airtel Money mu kwishyura mu minsi iri imbere buzunganirwa n’application ikoresha murandasi.

BKTECHOUSE ni kimwe mu bigo bigize BK Group (harimo Banki ya Kigali, BK Insurance na BK Capital), ikaba itanga ikoranabuhanga ritandukanye mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on ““URUBUTO 2.0” rwa BKTechouse rworoheje kwishyura amafaranga y’ishuri”

  1. iri koranabuhanga ni ryiza cyane rwose uzi muri za Kaminuza uburyo badusiragizaga bavuga ngo ntitwishyuye kdi n’ inyemeza bwishyu twarazibahaye , muhere muri kaminuza zose z’ikigali umundi mumanuke muri secondary’s nahandi , iri koranabuhanga rirasobanutse

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.