Umwarimu udategura, utabera urugero abo yigisha ntitumukeneye – Guverineri Mufulukye

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 07-10-2019 saa 17:07:34
Abarimu bashimiye Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yatekereje guha agaciro mwarimu

Abarimu bo mu ntara y’Iburasirazuba basabwe kwita ku ireme ry’uburezi kugira ngo Igihugu kigire sosiyete ifite abaturage bafite ibyo bakora kandi neza.

Izi mpanuro zagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufukukye Fred n’abandi bayobozi batandukanye ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.

Guverineri Mufulukye Fred yabwiye abarimu ko kwita ku ireme ry’uburezi ari ngombwa. Ati: “Turabasaba guharanira kwita ku ireme ry’uburezi ngo tugire sosiyete ifite abaturage bafite ibyo bakora kandi neza. Umwarimu udategura, umwarimu utabera urugero abo yigisha ngo abakundishe kwiga nta bwo ari umwarimu dukeneye.

Barimu bacu, tubaha agaciro, tuzi uruhare rwanyu mu iterambere ry’Igihugu, ariko ntawabigeraho ataragize umwarimu muzima, ni yo mpamvu twongera gusubira ku ireme ry’Uburezi.”

Yavuze ko hatabaho sosiyete nzima, abarimu batabaye bazima. Ati: “Nta bwo twagira sosiyete nzima tutaragize abarimu bazima. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushyigikira uburezi, hari politiki, hari ingamba zashyizweho zo guteza imbere uburezi”.

Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu gufasha umwarimu kugira ngo ashobore uwo murimo wo kwigisha. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo basabwe gufatanya n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo ahari abana bafite ibibazo bituma batiga neza bimenyekane.

Guverineri Mufulukye yashimiye abarimu uruhare bagira mu kurerera Igihugu, kuko haba abayobozi, haba n’abandi bose mu nzego zitandukanye ibyo bagezeho babikesha kuba baragize amahirwe yo gufashwa n’abarimu.

Ati: “Nta muntu n’umwe uragera ku bintu bihambaye ataranyuze imbere ya mwarimu. Umucuruzi kugira ngo abe umucuruzi mwiza, umuhinzi kugira ngo ahinge neza akenera ababyigiye bamufasha”.

Abafatanyabikorwa mu burezi na bo bashimiwe uruhare bagira mu burezi basabwa ko bukomeza kugira ngo Abaturarwanda barusheho kurera no kugira abanyarwanda bafite ubumenyi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Mulindwa Samuel yibukije ko umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ari uwo kuzirikana ibyo bagezeho harimo gufasha umwana guhaha ubwenge. Ati: “Mwarimu aritanga bidasanzwe. Uyu ni umunsi wo kumushimira”.

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, Leta y’u Rwanda yateganyije Miriyoni 200 z’Amadolari y’Amerika yo kubaka ibyumba by’amashuri 11,000 mu gihe k’imyaka itatu.

Mukanziza Drocelle, Umwarimu wigisha Imibare n’Ubugenge muri GS Mayange A, wavuze mu izina ry’abandi, yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatekereje guha agaciro mwarimu kuko kuva kera mwarimu yahozeho, ariko bose ntibigeze batekereza ku gaciro ke.

Abarimu bahize abandi, buzuza neza inshingano, bahembwe ibihembo binyuranye birimo moto, laptop na smart phone.

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.