“Umwana wakinnye arwanya igwingira, igwingira buriya rihera mu bwonko”

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 09-10-2019 saa 08:09:28
Nemeyimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango araba ko abana bahabwa imbuga yo gukiniraho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco atangaza ko imikino mu bana ifasha mu ivumburamatsiko ryabo.

Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga bw’ababyeyi n’abarezi mu mikino bwateguwe n’umuryango Right To Play, aho bashishikariza abarezi n’ababyeyi  kubahiriza uburenganzira bw’abana bwo gukina kuko bibafasha mu ivumburamatsiko ryabo bikagura ubwonko n’ibitekerezo, bakavamo abantu b’ingirakamaro muri sosiyete.

Yagize ati “Uburenganzira bw’umwana muri rusange bukwiye guharanirwa no kubahirizwa, byagera mu gukina, umwana wakinnye arwanya igwingira, ubwonko burakanguka kandi igwingira buriya rihera mu bwonko, Right to play idufasha mu kubonera abana ibikinisho n’ibibuga byo gukiniraho, bigatuma abana bahora bishimiye kandi bakishimira ishuri kuko bagerayo bakabona umwanya wo gukina.”

Avuga ko imbuga abana bakiniraho zisigaye ari nto ku buryo abana badakina bisanzuye, aho asanga babigaragaje mu dukino no mu bishushanyo bakoze.

Avuga ko umwana wakinnye ariwe ubonamo umurimo, umwana wakinnye ntiyigunga kandi ahorana ibyishimo, akaba asaba ababyeyi n’abarezi guha abana uburenganzira bwabo bwo gukina, abasaba guha abana umwanya wo kwidagadura no kwisanzura.

Ati “Uhaye umwana urubuga rwo gukina, imikurire y’umwana igenda neza, amakimbirane mwabonye hagati y’ababyeyi n’abana mu mikino yabo byagaragaje ko abana batakwihanganira kwimwa umwanya wo gukina, bakunda ishuri kuko bazi ko bahabwa umwanya wo gukina.”

Ababyeyi bari bitabiriye ubukangurambaga bwo guha abana uburenganzira bwo gukina

Mukandoli Vestine ni umukozi wa Right to Play avuga  ko bakoresha imikino mu kwigisha abana no kububaka mu buryo bwo kwagura ubwonko.

Avuga ko imikino ifitiye abana umumaro kuko yatumye abana bagaruka kwiga ari benshi, gukerererwa no gusiba ishuri bigenda bigabanuka, bitewe n’uko abana bagera aho bakaba inshuti z’abarimu kubera kwiga binyuze mu mikino, bituma bakunda amasomo bakayatsinda neza.

Yagize ati, “Gukina ku bana ni ingirakamaro, bibafasha kunguka ubwenge, kwisanzura, kuvumbura impano bifitemo kandi bifasha kwigisha ababyeyi n’abanyeshuri, gukina n’ink’ifi n’amazi, ubuzima bw’umwana ubusanzwe ni imikino, imufasha mu mibanire ye n’abandi, gusohora ibyiyumviro by’umwana, bifite uruhare mu buzima bwiza, umubiri mwiza.”

Mbaraga Mariko ni umuturage w’Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ni umwe mu bari bitabiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi guha abana umwanya wo gukina, avuga ko umwuzukuru we yari yarataye ishuri nyuma aza kurisubizwamo, imikino bakora muri iyi gahunda ya Right to Play yatumye arushaho gukunda ishuri ku buryo atagitekereza kurivamo.

Avuga ko guta ishuri byatumye uyu mwana asubira inyuma mu manota, ariko ngo kubera iyi gahunda yo gukoresha imikino mu banyeshuri muri iki kigo, uyu mubyeyi afite ikizere ko umwuzukuru we azongera kugira amanota meza cyane ko kuri ubu akunze ishuri.

Mbarushimana Emile, ni umurezi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamagana, avuga ko hari impinduka babonye mu mitsindire y’abana kuva Umuryango Right to Play itangiye gukorana n’iki kigo.

Avuga ko hari abana bari barataye ishuri ariko ngo ubu baragarutse bahageze bishimira hahunda y’imikino mu masomo.

Ati  “ Muri iri shuri abana 13 bari bararitaye baragenda ariko ubu 11 barigarutsemo kandi bishimiye kwiga binyuze mu mikino, abana babiri nibo bataragaruka kandi nabo turimo kubashakisha.”

Ishimwe La Douce ni umwe mu bana biga muri iri ishuri, avuga ko imikino yamufashije gusabana n’abandi bana, kwisanzura no guhorana ibyishimo kuko bibafasha kuruhuka.

Avuga ko mu mikino ikinwa, akunda umukino w’umupira w’amaguru, akavuga ko ngo n’ubwo ari umukobwa yishimira gukina umupira w’amaguru, ibyo ngo bikamufasha kubaho neza, kugira ubuzima bwiza no gutekereza mu buryo bwagutse, bikamwongerera ubushobozi bwo gutsinda amasomo.

Right To Play ni umuryango w’abanya Canada watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2003, ukaba ufasha abanyeshuri kwiga binyuze mu mikino, ukorera mu turere 3 tw’igihugu ari two Kayonza, Ruhango na Bugesera.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.