22°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Umwalimu Sacco: 48,415 bamaze kwiyandikisha muri ‘Mobile Banking’

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-01-2020 saa 19:05:20
Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru w'Umwalimu SACCO

Koperative ‘Umwalimu SACCO’ yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa muri banki “Umwalimu SACCO Mobile Banking”, ryitezweho guteza imbere no gufasha abanyamuryango bayo kunogerwa n’imitangire ya serivise zayo, aho buri munyamuryango azajya agendana konti ye kuri terefoni ye ngendanwa.

Nk’uko byatangarijwe Imvaho Nshya n’Uwimbabazi Seraphine ushinzwe imenyekanisha n’amasoko muri Koperative Umwalimu SACCO, abanyamuryango bamaze kwiyandikisha muri iri koranabuhanga ryifashisha terefoni ngendanwa mu buryo bwa ‘Mobile Banking’ bamaze kurenga 48,415.

Agira ati “Abamaze kwiyandikisha mu buryo bwa ‘Mobile Banking’ bahabwa ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa byose bibera kuri konti zabo ndetse no kuba hari serivise bikorera bitabasabye kujya kuri Banki”.

Iri tangizwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’ ryatangiranye no guhindura ikirango ( Logo ) cy’Umwalimu Sacco aho icyo kirango gishya gitandukanya ibigo by’imari bya SACCOs z’Imirenge n’Umwalimu SACCO.

Nk’uko Koperative y’Umwalimu SACCO igenda itera imbere kandi ifite aho igana, Ikirango gishya kigaragaza umwihariko aho ubonamo abantu batatu bari mu kerekezo kimwe kandi bafite intego imwe. Ibi bikagaragaza ukwiyemeza kwa Koperative mu gusubiza ibyo abanyamuryango bakeneye mu mibereho myiza no mu bukungu. Muri rusange ikirango kigaragaza umurava, guhanga udushya n’iterambere ry’umwarimu, mu ntero igira iti “Dushyize hamwe tuzagera heza, dushyizemo imbaraga kandi dukora mu mucyo n’ubudahemuka”.

Hehe no kongera kujya ku mirongo aho abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bahemberwa kubera ko mu Umwalimu SACCO Mobile Banking batanga serivisi yo kubitsa no kubikuza ukoresheje terefoni, kwishyura umuntu, kwishyura cyangwa kugura amazi, amashanyarazi cyangwa ama inite y’itumanaho. Ushobora kubaza uko konti yawe ihagaze, gusaba inguzanyo ukoresheje terefoni utavuye aho uri, ndetse ukajya wohererezwa ubutumwa mu gihe hari ikintu cyose gikorewe kuri konti yawe, hari amafaranga ashyizweho cyangwa hari akuweho ndetse n’ubundi butumwa Koperative Umwalimu SACCO ishaka kukumenyesha.

Koperative Umwalimu SACCO kandi yashyiriyeho abanyamuryango uburyo bwo kubona inguzanyo ku ngufu z’umuriro ukomoka ku izuba aho bazajya bishyura mu gihe k’imyaka 3, ku nyungu ya 11%. Iyi nguzanyo yiswe Home Solar Energy Loan] izajya ihabwa abanyamuryango bayo mu rwego rwo gutunga amashanyarazi ku batayafite cyangwa kugabanya ikiguzi cyayo ku bayasanganywe.

Hari uburyo bw’ikoranabuhanga abanyamuryango bashyiriweho bwiswe Urubuto Education System, aho umubyeyi yishyura amafaranga y’ishuri y’umwana bitamusabye kujya ku ishuri kandi akajya agaragarizwa uburyo yagiye yishyura amafaranga y’ishuri y’umwana.

Hanatangijwe kandi uburyo bwo kuzigama bwitwa «Nzigamira nige» buzafasha abanyamuryango kuzigama amafaranga y’ishuri y’abana babo ndetse no kongera urwego rw’amashuri abarimu na bo bariho.

Ubwo hatangizwaga uburyo bwa ‘Mobile Banking’, Umuyobozi Mukuru wa Koperative ‘Umwalimu SACCO’, Uwambaje Laurence, yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe ‘UMWALIMU SACCO Mobile Banking’, buzajya bufasha umunyamuryango kubitsa no kubikuza amafaranga kuri konti ye, yishyure ibyo akeneye byose, agenzure ibikorerwa kuri konti ye, yake inguzanyo, n’ibindi, byose bikorwe yifashishije terefoni ye bwite.

Avuga kandi ko iyi koperative igifite intambwe zo gutera mu rugendo rw’ikoranabuhanga muri serivise za banki, aho iteganya gutangiza uburyo bw’ikarita yo kubikurizaho no kubitsa ya ‘ATM’ muri uyu mwaka wa 2020.

Agira ati “Buri munyamuryango agendana konti ye muri terefoni; abanyamuryango babasha kwifatira inguzanyo nto bifashishije terefoni zabo kandi ikibaye cyose kuri konti zabo barakimenya.”

Umwe mu bitabiriye gahunda y’ikoranabuhanga ya “Mwalimu SACCO Mobile Banking”, Kabera Alex wigisha mu kigo cy’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bajyaga bata abana ngo bagiye kuri Banki none ntibikibaho.

Agira ati “Twajyaga duta abana mu minsi y’akazi ngo tugiye gushaka amafaranga kuri Banki twahembwe none byavuyeho, ku mugoroba umuntu ajya ku umu Agent wa Mobile Banking akabikuza.” Akomeza avuga ko ibi byatumye bakoresha ibihe neza ku buryo igihe bataga bagikoresha ibindi.

Umwalimu SACCO yashyizweho kuva mu 2008, Leta y’u Rwanda ikomeza gushyira mu kigega cyayo amafaranga kugira ngo abanyamuryango babashe kugurizwa nta kibazo. Kugeza ubu abanyamuryango barenga ibihumbi 73.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.