25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umuyobozi mushya wa CIMERWA PPC arizeza ko uruganda rugiye kongera umusaruro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 30-05-2020 saa 17:35:21
Umuyobozi wa CIMERWA PPC, Albert Sigei

Kuva muri Mutarama 2020, uruganda rukora sima  mu Rwanda “CIMERWA PPC”  rwabonye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa  mushya “CEO” ari we Albert Kipkemoi Sigei akaba akomoka muri Kenya aho yari asimbuye kuri uyu mwanya, Bheki Mthembu ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Tariki 29 Gicurasi 2020 nibwo uyu muyobozi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru  aho yagaragaje ko nyuma y’aho icyorezo cya  COVID-19 kigabanukiye imirimo imwe n’imwe  igasubukurwa bagomba gukora cyane kuko bashaka kuziba icyuho kugira ngo bazabashe guhaza isoko.

Albert Sigei wari ugiranye ikiganiro n’itangazamukuru bwa mbere kuva yatangira kuyobora CIMERWA PPC yagaragaje ko ubu bashyize sima mu byiciro 4 bitewe n’aho ikenerwa “Sure”. Mu bwoko  3 bwari busanzwe burimo sima isanzwe yifashishwa mu kubaka inzu bisanzwe “SURECEM”, ikoreshwa mu kubaka amazu maremare, amateme n’ibindi bisaba gukomera cyane “SUREBUILD” ndetse n’ikoreshwa n’abubaka imihanda “SUREROAD”.

Umuyobozi wa CIMERWA PPC, Albert Sigei yagaragaje ko  bazanye indi  sima nshya “SUREWALL”  yifashishwa mu kubaka bisanzwe amatafari, gutera igipande, gukora imiferege ndetse no kuyishira hasi mu nzu igihe nta makaro arimo. Uyu muyobozi avuga ko iyi sima igiciro cyayo cyagabanutseho 11% ku cyari gisanzwe.

Albert Sigei agaruka kuri ibi bihe bya COVID-19 yavuze ko nk’abandi bose byabagizeho ingaruka ariko bashimira Leta y’u Rwanda binyuze muri  Minisiteri y’ubucuruzi ko babafashije bakaba barasubukuye imirimo aho ashimangira ko  bagomba gukora cyane kugira ngo babone umusaruro uhagije kuko ukenewe cyane ku isoko.

Maridadi John Jovith, umuyobozi muri CIMERWA PPC akaba ashinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa  yatangaje ko mu myaka 10 ishize isoko ryagiye rihinduka  ari nayo mpamvu bafashe intego y’uko bagomba kwagura ibikorwa ku buryo bageza ku musaruro wa toni  ibihumbi 600 ku mwaka.

Gusa avuga ko n’ubundi izikenewe  ku isoko zirenze toni ibihumbi 600 ari nabyo bigaragaza ko n’ubundi sima yo hanze izakomeza kwinjira.

Maridadi akomeza avuga ko  ubu bageze kuri 80% ku ntego y’umusaruro bifuza gutanga ni ukuvuga toni ibihumbi 480 bakaba bafite intego ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira byibura bageze kuri 90% ni ukubuga toni ibihumbi 540.

Maridadi John Jovith, umuyobozi muri CIMERWA PPC ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa yerekana ubwoko bwa sima n’uko zikoreshwa

Uyu muyobozi yanagarutse ku bakiriya babo abasaba ko bajya basoma neza kuri sima bagiye kugura kuko kuri buri mufuka haba handitseho icyo iyo sima ikora. Ikindi kandi yanagarutse ku biciro aho “SUREWALL”   itagomba kurenza amafaranga 7800, “SURECEM” ntigomba kurenza ibihumbi 9 naho “SUREBUILD” ntigomba kurenza ibihumbi 10.

UMUYOBOZI MUSHYA WA CIMERWA PPC NI MUNTU KI?

Amazina ye yose ni Albert Kipkemoi Sigei akomoka muri Kenya. Nk’uko abitangaza amaze imyaka isaga 17 akora mu nganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi. Yabanje gukora muri Kenya nyuma ajya mu Misiri na Nigeria ubu akaba yaraje mu Rwanda avuye muri  Malawi aho yari umuyobozi w’uruganda “LafargeHolcim” rukora ibikoresho by’ubwubatsi.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Umuyobozi mushya wa CIMERWA PPC arizeza ko uruganda rugiye kongera umusaruro”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.