25°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Umuvunyi yatsinze ¾ by’imanza yohereje mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Oct 11, 2018

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, atangaza ko ¾ by’imanza urwego ayoboye rwohereje mu Rukiko rw’Ikirenga rwazitsinze.

Imanza Umuvunyi avuga ni zimwe abaturage batsindwamo mu nkiko bakajuririra Urwego rw’Umuvunyi ngo rubarenganure.

Murekezi avuga ko ¾ by’imanza baregeye urukiko zasanzwemo akarengane koko, abaturage bararenganurwa.

Yagize ati “Mu manza 1900 twaburanye mu Rukiko rw’Ikirenga, ¾ byazo twarazitsinze, bivuze ko twasanze zirimo akarengane tukajurira kandi tukazitsinda.”

Murekezi yavuze ko bijya bibaho ko imanza zishobora kunyura mu nkiko ariko zigakomeza kugaragaramo akarengane.

Ati “Iyo umuntu atwandikiye avuga ko yaburanye ariko agatsindwa kubera akarengane icyo gihe twakira dosiye ye tugasesengura urubanza, tukareba ko ibyo avuga bifite ishingiro.”

“Iyo dusanze bifite ishingiro duhita twandikira perezida w’urukiko rukuriye urwo yaburaniyeho tumusaba gusubirishamo urubanza.”

Murekezi yavuze ariko ko ko hari n’abaturage baburana urwa ndanze, kuko hari ubwo imanza zabo zisesengurwa n’Urwego rw’Umuvunyi, bagasanga nta karengane na gake karimo.

Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusesenguye rugasanga nta karengane kabayeho, rusaba umuturage kwemera imyanzuro y’urukiko.

Umuvunyi Mukuru avuga kandi ko gusubirishamo urubanza ku Rwego rw’Umuvunyi bitabuza kurangiza urubanza, ngo akaba ari mu rwego rwo kwirinda gutinza irangizwa ry’imanza bikazagira ingaruka ku butabera cyangwa abantu bakaba babyuririraho batinza irangizwa ry’imanza ku wazitsindiye.

Bamwe mu baturage bari baje gusobanurira ibibazo byabo by’akarengane Urwego rw’Umuvunyi bavuga ko uru rwego barwemera kandi barwizera kuko rubakemurira ibibazo ku gihe.

Bavuze kandi ko n’iyo rubagaragarije ko urubanza rwaciwe neza nta ngingo yirengagijwe, na bwo ngo barabyemera bagataha.

Mwangaguhunga André utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo wari waje ku rwego rw’Umuvunyi aherekeje umukecuru we wari waje gusaba urwego rw’umuvunyi gusubirishamo urubanza rw’amasambu yaburanye n’abavandimwe be agatsindwa ariko akaba ataranyuzwe.

Avuga ko baje ku Rwego rw’Umuvunyi kuko barufitiye ikizere kinshi, bakaba biteguye kurenganurwa kuko uru rwego rubifitiye ubushobozi.

Amadosiye y’ibirarane yo gusubirishamo imanza afititwe n’Urwego rw’Umuvunyi ngo azarangirana n’Ukuboza, bityo uru rwego rukazatangirana na dosiye nshya umwaka utaha.

Soma: Iperereza ry’Umuvunyi kuri ruswa ntirishobora kubangikana n’irya RIB