Umuturage w’i Kirehe abaye uwa 35 wishwe na COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-10-2020 saa 21:24:35

Kuri uyu wa Kabiri  tariki ya 27 Ukwakira 2020, hatangajwe umubyeyi w’imyaka 88 ubaye uwa 35 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abarwayi bashya 11 barimo 8 babonetse mu Mujyi wa Kigali, umwe wo muri Kirehe, umwe wo muri Musanze n’undi muri Nyamagabe. 

Uyu munsi kandi habonetse abantu bashya 3 bakize icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera ku 4,851 bangana na 95% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umuryango w’uwo mubyeyi witabye Imana wo mu Karere ka Kirehe.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,084. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 198.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 1,594, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 550,532.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko 90% by’abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bari basanganywe izindi ndwara zitandura (NCDs).

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bikaba bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri akomeje gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 729.5 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 417.5 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 41.6 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 44.1 barimo abasaga  miriyoni 32.3 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 170.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.