Umutungo w’ibigo by’imari mu Rwanda wageze kuri miriyari 5,747 Frw

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 09:53:25

Umutungo rusange w’ibigo by’imari byo mu Rwanda warazamutse ugera kuri miriyari 5,747 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza muri Kamena 2020, nk’uko bigaragara muri Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2019/2020.

Iyo Raporo igaragaza ibikorwa bya BNR kuva ku itariki ya mbere Nyakanga 2019 kugera ku ya 30 Kamena 2020, yashyikirijwe Inteko Rusange y’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 nk’uko biteganywa n’itegeko No. 48/2017 ryo ku wa 23/09/2019 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’imari 603 byanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba bigizwe n’amabanki 16 yihariye 67.0% by’umutungo wose, ibigo by’ubwishingizi 14 byihariye 9.5%, Ikigega cy’ubwiteganyirize bw’izabukuru gifite 16%, gahunda 12 z’abigenga zo guteganyiriza izabukuru zihariye 16.4%, ibigo b’imari nto n’iciriritse 459 byihariye 6.4% n’ibindi bigo by’imari byihariye 0.7%.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda buvuga ko nubwo COVID-19 yateje icyuho mu Bukungu bw’u Rwanda, urwego rw’imari rugishikamye kugeza ubu, haba mu bushobozi no mu mikorere.

Leta ifite ubwizigame bw’amadovize bwagoboka Igihugu mu mezi 6

Banki Nkuru y’u Rwanda, ivuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubwizigame bw’amadevize yagoboka Igihugu mu gihe kigera nibura ku mezi 6 ndetse ikizeza abanyarwanda ko kuva mu mpera z’uyu mwaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kazongera kuzamuka ugereranyije n’idorari ry’Amerika.

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 warangiye ifaranga ry’u Rwanda ritaye agaciro ku gipimo cya 6.3% ndetse mu kwezi kwa cumi uyu mwaka kigera kuri 7.2%, kandi ubusanzwe icyo gipimo kiba kitagomba kurenga 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yavuze ko imbogamizi yabayeho mu mwaka ushize ari ikibazo k’imihindagurikire y’ikirere cyatumye umusaruro w’ubuhinzi ugabanyuka ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ari byo mbarutso y’izamuka ry’agaciro k’idorari.

Yashimangiye ko nta kibazo cy’amadevize Igihugu gishobora guhura na cyo kuko mu ngamba zikomeye Leta yafashe mu rwego rwo kubungabunga ubusugire bw’ubukungu bw’Igihugu harimo no kongera ubwizigame bw’amadevize yagoboka Igihugu mu bihe by’akaga.

Amadevize Leta izigamye binyuze muri BNR yarongerewe ava kuri miriyari 1 na miriyoni 249 z’amadorari muri Kamena 2019 agera kuri miriyari 1 na miriyoni 652 muri Kamena uyu mwaka wa 2020.

Ibitekerezo by’Abadepite n’Abasenateri byagarutse ku mikorere y’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho na Leta mu rwego rwo kunganira ibigo by’ubucuruzi byashegeshwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

Uretse gufasha abikorera binyuze muri icyo kigega, BNR ivuga ko urwego rw’imari rwihariye 67% by’umusaruro mbumbe w’igihugu rutahungabanye mu mwaka ushize kuko umusaruro warwo wiyongereyeho 16% ugera kuri miriyari zisaga 5 000.

Guverineri Rwangombwa avuga ko kuba BNR yaremeye ko amasezerano y’inguzanyo hagati ya banki n’abakiriya bazo avugururwa mu rwego rwo kuborohereza na byo biri mu murongo wo gufasha abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19.

Ikindi BNR yishimira ni uko serivisi z’imari zigeze ku basaga 93% hirya no hino mu gihugu mu gihe intego ari ukugera ku 100% muri 2024.

By’umwihariko serivisi z’imari zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga ziri mu zitabirwa kurusha izindi, dore ko amafaranga ahererekanywa hakoreshejwe terefoni yavuye kuri miriyari 29 muri Kamena 2019 akagera kuri miriyari 59 muri Kamena uyu mwaka.

Mu mwaka ushize abagana serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga biyongereyeho 6%.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.