25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umushinga w’ububumbyi wahombeje Leta miriyoni 400 Frw

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 18-09-2020 saa 23:22:34
Ibikoresho byo gutangiza umushinga CPC byahawe ababumbyi ku buntu ngo babibyaze umusauro

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize 2018-2019, yagaragaje ko Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) cyahombeje Leta, asaga miriyoni 400 mu mushinga wa Nyanza Ceramic Processing Center (CPC).

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, ubwo NIRDA yisobanuraga ku mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo bya Leta imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC).

Iyi raporo igaragaza ko kuva 2015 kugeza 2018, NIRDA yashoye amafaranga angana na 407,105,187 mu mushinga wa CPC.

Nyuma yo kurangiza kubaka no gushyiramo ibikoresho, NIRDA yabonye ko umushinga utazavamo ibyo bari bawutegerejemo, biyemeza kuwikuraho bawuha Akarere ka Nyanza katabisabye.

Inyubako ubwayo, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, igaragaza ko inyubako yubatswe mu 2017 igatwara amafaranga angana na 310,688,766 ibikoresho bitwara amafaranga 96,416,421 ari yo asaga miriyoni 400 NIRDA yahombeje Leta.

Raporo y’Inama y’ubuyobozi ya NIRDA yo ku wa 17 Gicurasi 2019 igaragaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) byumvikanye na ‘Investor Company Ltd’ ko uruhare rwa NIRDA muri uwo mushinga rusigara rungana n’amadorari ibihumbi 100 (Amafaranga asaga miriyoni 88) y’ubutaka n’inyubako.

Iyo raporo kandi igaragaza ko inama y’ubuyobozi ya NIRDA yamenyeshejwe ko RDB na MINICOM yanzuye ko inyungu za Leta muri “Investor Company Ltd” zihagararirwa n’Akarere ka Nyanza, bituma ako Karere kayegukana ku buntu.

Tariki 07 Kamena 2019, Akarere ka Nyanza kasinyanye amasezerano yo kugurisha no kugura ubutaka na ‘Investor Company Ltd’.

Mukeshimana Claire, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa NIRDA

Muri ayo masezeraho harimo ko igiciro cyo kugura ubutaka kingana n’amafaranga anagana 88,628,152 kwikuraho uwo mutungo bituma NIRDA ihombya amafaranga angana na Frw 407,105,187 yari yashoye yose.

Ubuyobozi bwa NIRDA bwagaragaje ko umushoramari yababariye ku mafaranga angana na 88,628,152 bikemerwa kubera inyungu zo mu gihe kizaza zirimo gutanga akazi, guhugura urubyiruko, kwishyura imisoro n’ibindi.

PAC yagaragaje impungenge z’ibikoresho bifite agaciro ka 1,469,087,114 bibitswe na NIRDA muri laboratwari yayo iri mu Karere ka Huye bidakoreshwa.

Ubwo ubugenzuzi bw’Imari ya Leta bwakorwaga, hari hashize hafi imyaka 5 bidakoreshwa.

Ubuyobozi bwa NIRDA busobanura umushinga wakozwe wari mu nyungu z’abaturage ba Nyanza.

Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire yagize ati: “Harebwaga icyo abaturage ba Nyanza bakungukira kuri urwo ruganda. Twasabye Akarere ka Nyanza gushaka ababumbyi turabahugura kandi ubutaka bwari ubw’Akarere”.

Akomeza agira ati: “Ibikoresho habayeho kubitanga ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza, byarimuwe bitwarwa i Huye. Ubu byahawe ababumbyi ku buntu kugira ngo babikoreshe kandi bitange umusaruro”.

Mukeshimana asobanura ko ibikoresho atari ukubijugunya cyangwa kubyikuraho kuko ngo birenze ibyo babaga bafite. Ati: “Imashini twabahaye zizabafasha kumisha ibikombe bakora kandi bizabaha umusaruro”.

NIRDA yemera ko umushinga wa Ceramic Center yawugizemo amakosa. Mukeshimana ati: “Amakosa twakwemera harimo iby’inyubako, ku bikoresho icyo twemera ni uko ibyo byagombaga gukora, bitakozwe”.

Ubuyobozi bwa NIRDA bwemera ko ibikoresho byatinze kuva muri laboratwari yabo i Huye, ariko ngo baza gusanga hari ibyo laboratwari itujuje kandi ngo bemera ko ari amakosa yakozwe.

Ati: “Inzu yarangije kubakwa uburenganzira busabwa Akarere na Rwanda Housing Authority ngo dutangire gukora ariko hari ibyo tutari twujuje ngo dutangire, amakosa turayemera”.

Amabwiriza ya Minisitiri w’ubutabera avuga ko uwakoze amakosa agomba kugaragaza uwayagizemo uruhare akabiryozwa.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.