19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Umusaruro w’ubuki mu Rwanda ugeze kuri toni 5,000

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 10-09-2020 saa 11:08:53
Imitiba ya gakondo byagaragaye ko idatanga umusaruro mwiza

Ubworozi bw’inzuki (Ubuvumvu) ni bumwe mu bworozi burambye mu Rwanda aho abavumvu bifashishaga ubumenyi gakondo mu korora inzuki. Mu myaka 26 ishize nyuma yo kubohora u Rwanda, umwuga w’ubuvumvu wahindutse uw’ubucuruzi  buhambaye, abawushoyemo imari barungutse.

Urugero rwa hafi ni nka Koperative y’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye yitwa KOPABUYU, yatangiriye ku gishoro cy’amadorari y’Amerika 200 mu 2009, ubu bakaba bageze ku gishoro cya miriyoni 35 z’amadorari y’Amerika.

Uko imyaka yagiye yicuma byagaragaye ko uburyo bwo korora gakondo budatanga umusaruro uhagije mu bwinshi no mu bwiza, buravugururwa ku buryo mu myaka 19 umusaruro wavuye ku biro 250 ugera kuri Toni 5 000.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutea imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu mwaka wa 2000 hatangijwe ikoranabuhanga rigezweho mu kuvugurura amarumbo y’inzuki hamwe no gukoresha imizinga ya kizungu, bituma umusaruro wiyongera.

Umusaruro ku muzinga umwe wo mu bwoko bwa Langstroth wavuye ku biro 5 ugera ku biro 35 ku mwaka.

Imizinga ya kijyambere ituma umusaruro wiyongera

Imbaraga zashowemo na Leta y’u Rwanda zafashije mu kwagura amasoko y’ubuki bw’u Rwanda aho kugeza ubu ubuki bucuruzwa no ku isoko ry’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Imiryango itegamiye kuri Leta n’Ibigo bishamikiye kuri Leta byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuvumvu, aho byagiye biha abavumvu amasomo atandukanye ku bijyanye n’uburyo bugezweho bwo korora, gutunganya umusaruro no kuwushakira amasoko.

Ubuvumvu bwakungahaje imiryango ituye mu byaro cyane cyane iyegereye amashyamba, imisozi ndetse n’ibyanya bikomye mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Ubuki kimwe n’ibindi bikomoka ku nzuki byabaye isoko y’ubukungu ku bavumvu, bwatanze akazi ku rubyiruko, bwifashishwa mu mirire ndetse no gukora imiti inyuranye harimo n’iya gakondo.

RAB ivuga ko ubuvumvu bwatanze imirimo igera ku 5 000, ibisigazwa by’ibikomoka ku nzuki byifashishwa (ubuki n’ibishashara) muri 35% y’ibikorwa by’ubukorikori.

Umubare w’abagore bakora umwuga w’ubuvumvu biyongereye kugera kuri 40% mu mwaka wa 2019 bavuye kuri 0 mu 1994.

Urubyiruko rurenga 2 000 rwinjiye mu mwuga w’ubuvumvu kandi urungana na 33,9% ruri mu myanya ifata ibyemezo mu makoperative y’abavumvu.

Ubuki buracuruzwa ari mu gihugu ndetse no ku isoko ry’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

 

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.