19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Umuryango wishyuye 1/2 cya Mituweri uzemererwa kwivuza amezi 6

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-07-2020 saa 14:30:33
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel ageza ku Nteko Rusange ibisobanuro by'umushinga w'Itegeko rishya

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).

Iryo tegeko riteganya ko umunyamuryango winjiye bwa mbere mu bwisungane mu kwivuza atangira kwivuriza ku musanzu we hashize iminsi mirongo itatu (30) awutanze.

Icyakora, umwana w’uruhinja, mu gihe atararenza amezi atatu (3) avutse, yivuriza ku bwishingizi bw’umubyeyi we. Iyo arengeje amezi atatu (3), atangirwa uwe musanzu.

Umunyamuryango agomba kuvugurura ubwishingizi bwe mbere y’uko umwaka urangira ariko akomeza kuvurwa iminsi itarenze 30 uhereye igihe ubwishingizi burangiye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yasobanuriye abagize Inteko Rusange ko umushinga w’itegeko mushya ugamije gukemura ikibazo cy’abanyamuryango ba Mituweri bakunze kwinubira uburyo abagize umuryango bishyuye imisanzu yabo nyuma ya 30 Nzeri bagomba gutegereza iminsi 30 mbere yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Bityo zimwe mu mpinduka zigaragara muri uyu mushinga ni uko ko guhera tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 31 Ukuboza buri mwaka, umuryango uzajya utangira guhabwa serivisi z’ubuvuzi igihe umaze kwishyura nibura 50% by’umusanzu wose.

Abagize urugo batishyuye umusanzu wose wa ngombwa kugeza ku  itariki ya 31 Ukuboza, bazajya bishyura   kuri buri wese,  umusanzu wa ngombwa wiyongereyeho amafaranga agenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Ku bazaba barengeje 31 Ukuboza batishyuye amafaranga yose,uburenganzira bwa serivisi z’ubuvuzi buzajya buhagarara.

Mu bitahindutse harimo ko umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangira ku itariki ya mbere Nyakanga ukarangira ku itariki ya 30 Kamena y’umwaka ukurikira.

Nyuma y’uko Abadepite babajije ibibazo no guhabwa ibisubizo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,  bemeje ishingiro ry’uwo mushinga, ukaba uzasuzumirwa muri Komisiyo.

Ubu umuntu watanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ahereye ku itariki ya 1 Nyakanga 2020, ahita agira uburenganzira bwo kwivuza adategereje iminsi 30 kugeza muri Nzeri.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.