27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umuryango ‘Action Aid’ wiyemeje gufasha Leta kugera kuri gahunda ya NSTI

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 26-09-2019 saa 17:15:58
Uhagarariye Action Aid mu Rwanda Uwamariya Josephine (uwa mbere iburyo)

Uhagarariye umuryango ‘Action Aid’ mu Rwanda Uwamariya Josephine, avuga ko mu igenamigambi rikubiye mu byo bakora bibanda cyane ku gukomeza gufasha Igihugu kugera kuri gahunda y’iterambere rirambye ya NSTI (2017-2024)

Yabitangaje mu nama y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2019 yahurije i Kigali inzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa harimo na Action Aid.

Atangiza iyo nama, umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta ugamije iterambere ry’abaturage, Action Aid, yagarutse ku mishinga itandukanye bashyize mu bikorwa kuva imyaka isaga 20 ishize Action Aid ikorera mu Rwanda. Imwe muri yo irimo iy’iterambere ry’ubuhinzi, uburezi, n’indi ijyanye n’ibibazo bireba ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Uwamariya ati: “Mu bikorwa by’umuryango ahanini twibanda ku gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere Abanyarwanda mu nzego zitandukanye, kuko mu ntego zacu, umuturage ni we uza ku isonga mu byo dukora. Tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa mu rugendo rugana ku kerekezo kiganisha ku iterambere igihugu kihaye NST1, iyi nama ngaruka mwaka, aho tuganira n’abafatanyabikorwa, ndetse n’abagenerwabikorwa mu rugendo rwo gushakira hamwe icyateza imbere igihugu”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Michel Ndayambaje ushinzwe ibikorwa muri Action Aid, ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Inyandiko yagutse y’Igihugu, n’imirongo migari ikubiye muri yo”, yibukije isano gifitanye na gahunda y’Igihugu igamije kurwanya ubukene.

Avuga ko mu bizitabwaho harimo gukora ubuvugizi kugira ngo abagore n’abakobwa bamemye uburenganzira bwabo, kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, abagore gukangukira kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo, ubutabera, uburezi bufite ireme, imiyoborere n’ibindi.

Ashingiye ku byifuzo by’abaturage, asanga mu iteganyabikorwa biganisha ku byo abaturage bisabiye harimo kwigishwa ku mategeko abarengera, no kwigishwa kw’abangavu kugira ngo barusheho kwirinda ibibazo by’inda zitateguwe kuko ari cyo kibazo kimaze iminsi gihari muri iki gihe.

Ati: “Ingamba zirakenewe ku bibazo byo gutwita kw’abangavu n’ibibazo bibugarije muri iki gihe.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ibirebana n’imishinga, Uwitonze Innocent, yagararutse ku bibazo bijyanye n’imirimo ikoreshwa abana, n’ibindi byiciro ariko bakora ntibishyurwe, asanga ikibazo atari ho cyari gikwiye kureberwa, kuko ngo nk’imirimo rusange abagore n’abagabo bayihabwa kandi bakayikora ku buryo bungana.

Ati: “Ikibazo aho kiri ni mu bushobozi mu buryo bw’imiterere karemano kuko nko mu mashuri ya TVET usanga abagore n’abakobwa bitabira imirimo yo kudoda bakanga iy’ububaji, ubwubatsi n’ibindi, kuko bisaba imbaraga”.

‘Action Aid’ mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1982, kugeza ubu ikorera mu bihugu 45 byo ku Isi, abafatanyabikorwa b’uwo muryango bari muri iyo nama harimo inzego za Leta, MINALOC, GMO, intumwa ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, sosiyete siviri n’abandi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.