22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umunsi Padiri Ubald Rugirangoga yari kuzashyingurirwaho wahinduwe

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 22-02-2021 saa 13:15:55
Umuhango wo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga wabereye mu Mujyi wa Salt Lake

Diyosezi Gatolika ya Cyagungu yatangaje ko umuhango wo gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga wari uteganyijwe ku wa 1 Werurwe, wimuriwe ku wa 2 Werurwe 2021. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Karere ka Rusizi, ku Ibanga ry’Amahoro.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba ari n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangungu Musenyeri Hakizimana Celestin, hatangajwe ko umunsi wimuwe bitewe n’impamvu zitunguranye.

Padiri Ubald  Rugirangoga yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagiye   muri  Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Mutarama 2020, mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko yari asanzwe abikora. Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z’indege.

Yaje kwandura kiriya cyorezo, akimarana igihe kinini, gikira kimusigiye indwara y’ibihaha ari yo yamuhitanye.

Ku wa 27 Mutarama 2021,  habaye  misa n’amasengesho yo kumusezeraho  bikozwe  n’inshuti n’abavandimwe be mu Mujyi wa Salt Lake, muri Amerika.

Ubald Rugirango yari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Mushaka, gusengera abarwayi aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bakize, akaba yari n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Padiri Ubald Rugirangoga azashyingurwa ku Ibanga ry’Amahoro

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.