20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Umujyi wa Kigali wabonye abayobozi bashya

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 18, 2019

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu gikorwa yaramukiyemo cyo gutora inzego z’ubuyobozi bw’uwo mugi, yatoye Rubingisa Pudence nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’amajwi 71% ahigitse mugenzi we biyamamazanyije Rutera Rose wagize amajwi 22. Hatowe kandi abayobozi b’Umugi bungirije babiri.

Ni igikorwa cyabaye ejo hashize ku itariki ya 17 Kanama 2019 kibanzirizwa n’umuhango wo kwakira indahiro z’abajyanama bari bagize inteko itora bakoreye imbere y’abacamanza b’Urukiko Rukuru nk’uko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ayo matora kandi yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase.

Nk’uko byari biteganyijwe, ni amatora yitabiriwe n’abajyanama 116 ku rwego rw’Umurenge, urw’Akarere ndetse n’Umujyi, ari nayo yahesheje Rubingisa  Pudence gutorwa nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Nsabimana Ernest we yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, naho Umutoni Gatsinzi Nadine yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza.

Uretse Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali yatowe, hanabayeho gutora Komite Njyanama y’uwo mugi, aho umwanya wa Perezida wegukanywe na Bayisenge Jeannette umukandida wazamukiye mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo. Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Kayihura Muganga Didace ndetse na Baguma Rose watorewe umwanya w’ubunyamabanga.

Bayisenge Jeannette uyoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yashimye Umukuru w’Igihugu ikizere yamugiriye akamugira umujyanama mu nama Njyanama y’umugi, ashima abo basimbuye kuri byinshi bagezeho na bo baje kubakiraho kandi abizeza ko bagiye gukomeza gukorera hamwe, gushyira hamwe mu kunoza imikorere.

Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yashimye ikizere yagiriwe mu gutorerwa uwo mwanya. Avuga ko Umujyi wa Kigali ufite inshingano nyinshi ariko zishoboka. Ati “Birasaba ubushobozi, ubwitange, umurava, kugira ngo tubashe gushyira hamwe mu kunoza porogaramu Leta igenda ishyiraho zirimo na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7”. Yijeje ubuyobozi ko komite bashyizeho nshya ifite ubushake n’umurava.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, mu ijambo rye yashimye Umukuru w’Igihugu ukomeza gutanga umurongo mwiza w’Igihugu n’amavugurura ari nayo yatumye babona abayobozi bashya bahari uyu munsi mu Mujyi wa Kigali.

Ashima abajyanama bagize inteko itora ko babashije guhitamo neza abantu bafite ubushobozi. Prof. Shyaka avuga ko mu bajyanama 11 b’Umujyi wa Kigali, 5 batanzwe n’Umukuru w’Igihugu abandi bakazamukira mu turere 3 tugize umugi. Yavuze ko abajyanama badadiye hanyuma na nyobozi nayo ikomeye kandi abamenyesha ko n’imirimo ibategereje nayo ikomeye.

Ashima abajyanama bacyuye igihe umusanzu batanze kandi ko uzaherwaho n’ababasimbuye. Prof. Shyaka avuga ko amavugurura yabayeho mu miyoborere y’Umujyi wa Kigali aje abajyanama n’abatuye Kigali muri rusange bari bayategereje kandi bayashaka.

Abatorewe imyanya mishya bose bakaba bahuriza hamwe mu kuzuza neza inshingano bashinzwe zijyanye n’indahiro bashyikirije Urukiko Rukuru zirimo gukorana umurava akazi bashinzwe no guteza Igihugu imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Umutoni Gatsinzi Nadine

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Nsabimana Ernest