20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Umujyi wa Kigali na Banki y’Isi baganiriye ku mushinga wa Gare ya Nyabugogo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 02-03-2021 saa 21:20:30
Rubingisa Pudence, Meya w'Umujyi wa Kigali (uwa 2 ibumoso), Rolande Pryce Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda (uwa 3 ibumoso)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021, Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Rolande Pryce bagiranye ibiganiro biganisha ku mishinga y’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro kigufi Meya Rubingisa yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko baganiriye ku mishinga imwe n’imwe Umujyi wa Kigali usanzwe ukorana na Banki y’Isi.

Ati: “Hari imishinga dukorana na Banki y’Isi harimo uwa Gatare mu Biryogo, aho dukorana ku bijyanye n’ahari imiturire icucitse ikagirwa myiza kandi ikagira ibikorwa remezo bituma abahatuye batimuka ngo bahunge Umujyi ahubwo bakagezwaho ibyo bakeneye”.

Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali, asobanura ko hari umushinga wa kabiri wo mu Gitega, igice cy’abatuye munsi y’ikigo gisuzuma ibinyabiziga kizwi nka Contrôle Technique no mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, uzatangira gukorwaho mu gihe cya vuba.

Ati: “Banki y’Isi izadufasha uyu mushinga kugira ngo iyo miturire igire ireme hahite hagira n’agaciro ariko abatuye muri ibyo bice batahimutse ahubwo begerezwe ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi”.

Yizeza kandi ko uyu mushinga wamaze kwemezwa bityo ukazatangira mu mezi atandatu.

Akomeza agira ati: “Ikindi twaganiriye ni ukubaka gare ya Nyabugogo, ikaba gare ihuza intara zo mu Rwanda ndetse n’imijyi yo mu bindi bihugu kandi ikaba ari gare iri ku rwego mpuzamahanga. Icyo nakongeraho kuri uyu mushinga ni uko tukiri mu biganiro”.

Rolande Pryce, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, waje gukorera mu Rwanda aturutse mu mujyi wa Jakarta mu gihugu cya Indonesia aho yari ahagarariye iyi Banki, yashimye imikoranire ya Banki y’Isi n’u Rwanda by’umwihariko gukoresha neza inkunga cyangwa inguzanyo u Rwanda rugenerwa na Banki y’Isi.

Abaturage bazajya bagezwaho ibikorwa remezo bidasabye ko bimuka cyangwa ngo bimurwe

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande, yifuza ko mu gihe cyose ari mu Rwanda Banki abereye umuyobozi mu Rwanda yakomeza gukorana neza n’igihugu.

Imwe mu mishanga Banki y’Isi iteramo inkunga Umujyi wa Kigali, harimo gahunda yo kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya uburyo bwo kuvugurura uduce dutuwe mu buryo butanoze (utujagari) kugira ngo abaturage begerezwe ibikorwa remezo, bidasabye ko bimurwa, ahubwo byamara kubagezwaho bakavugurura imiturire.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.