20°C , Mostly cloudy with showers | Kigali-Rwanda

 Umuhanzikazi Rokia Traoré yafungiwe mu Bufaransa

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 19-03-2020 saa 11:22:59
Umuhanzikazi Rokia Traoré ukomoka muri Mali

Umuhanzikazi w’ikirangiriye mu gihugu cya Mali, Rokia Traoré, yatawe muri yombi ageze mu Bufaransa nyuma y’uko urukiko rwo mu Bubiligi rusabye ko atanga umwana w’imyaka itanu yabyaranye n’Umubiligi.

Uyu muhanzikazi ubwo yavaga muri Mali yerekeza mu Bubiligi, yahagaze akanya gato ku kibuga k’indege mpuzamahanga kitiriwe Charles de Gaulle mu Bufaransa ahita atabwa muri yombi, aho yashakishwaga nk’umuntu washimuse umwana w’Umubiligi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko Leta ya Mali yasohoye itangazo rivuga ko ishyigikiye umuririmbyi Rokia Traoré, watawe muri yombi i Paris mu bijyanye n’amakimbirane ajyanye n’ugomba kuba nyir’umwana hagati ye n’uwo bamubyaranye.

Leta ikavuga ko Traoré ari kurengana basaba kumurekura byihuse. Itangazo rya Leta ya Mali rishimangira ko yatawe muri yombi kandi akoresha urwandiko rw’inzira rw’abategetsi bakomeye “Diplomatic passport”.

Amakuru akomeza avuga ko Inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zamutaye muri yombi zikurikije urwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’u Bubiligi.

U Bubiligi busaba ko yoherezwa muri icyo gihugu nyuma yaho urukiko rwaho rutegetse ko Traoré atanga umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu y’amavuko akamuha umugabo bahoze bakundana w’umubiligi.

Traoré ashinjwa n’u Bubiligi kwiba umwana w’Umubiligi akamujyana muri Afurika ku ivuko rye. Yafashwe ari kujya kujurira ku kemezo cyafashwe n’u Bubiligi.

Rokia Traore w’imyaka 46 y’amavuko, ntiyumva impamvu umwana atari uwe aho ashaka kumugumana kuko yamubyaye  ariko uwo bamubyaranye akaba ibamba.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyo cyatangaje ko Traoré ubu ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye kugira ngo arenganurwe.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.