22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umuganga wakundaga kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru!…

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-10-2019 saa 10:23:43

Umuganga wakundaga kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru re! Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera  agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba! Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati “umuntu yahwereye kare ni mujyane mu nzu y’abitabye Imana (morgue).” Baraterura baragenda bashyira iyo, bategereje ko zagaruka gutwara umurambo bukeye.

Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimushiramo, ati “wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!” Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari. Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n’agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y’abapfu. Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura.  Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati ni mutabare abapfu barwanye, ni mutabare, ni mutabare, yeee! Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y’abapfu.  N’ubu hari abacyiruka!!!

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.