19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Umucungamutungo muri ADEPR mu bahamwe na ruswa batangajwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-10-2020 saa 12:57:51

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe kuva muri Gashyantare kugera muri Mata 2020.

Mu batangajwe harimo Ndagijimana Dominique wari Umucungamutungo w’Itorero rya ADEPR-Karama mu Karere ka Ngoma, wahamijwe kunyereza umutungo w’amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni 6 n’ibihumbi bisaga 759.

Ndagijimana yakatiwe Igifungo k’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 20 n’ibihumbi 779. 

Urwo rutonde rwatangajwe hashingiwe  ku ngingo ya 4 (10º) y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi irusaba gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe.

Rugaragaraho abantu 89 barimo abagabo 79 n’abagore 10. Umwihariko w’urwo rutonde ni uko rugizwe n’umubare munini w’abashinzwe umutekano bakoraga mu nzego zitandukanye nk’abasekirite, abakora mu rwego rwa DASSO na Polisi.

Abandi bari kuri urwo rutonde ni abashoferi n’abamotari, abakora mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye n’abandi.

 

 

 

 

 

                          

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.