25°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Umubyibuho ukabije mu banyarwanda uri kuri 2.8%

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-12-2019 saa 14:56:29
Dr. Turate Innocent wo muri RBC yifatanyije n'abaturage ba Kigali kwipimisha indwara zitandura (Foto Sezibera A.)

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandura zitandukanye mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko umubyibuho ukabije (Obesité) mu banyarwanda muri rusange ugeze kuri 2.8% mu gihe muri Kigali gusa uwo mubyibuho uhagaze kuri 7.7%.

Byatangajwe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2019 mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gupima abatuye Umujyi wa Kigali indwara y’umuvuduko w’amaraso, diyabete n’umubyibuho ukabije cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku nkunga y’Ikigo cy’Ababiligi kitwa Enabel mu mushinga wacyo witwa Gira Ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandukanye mu kigo k’Igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr. Turate Innocent yagize ati: “Umubyibuho ukabije umaze kugera kuri 2.8% mu banyarwanda muri rusange, muri Kigali gusa uhagaze kuri 7.7%,  mu gihe umubyibuho ukabije ariko udakabije cyane (Over weight) uri kuri 14.3%. Hari n’Abanyarwanda bafite ibiro bikeya ugereranyije n’ibyo bakagombye kugira (bananutse cyane) na bo barahari kuko usanga bari kuri 7.7%.”

Dr. Turate avuga ko muri Kigali, ikibazo kiri mu bana cyane hakurikijwe DHS yo muri 2015 aho yerekanye ko abana 10% bafite umubyibuho ukabije, ugasanga n’abagore 34% muri Kigali bafite umubyibuho ukabije.

Atangaza ko icyo kibazo gikwiye gufatirwa ingamba cyane cyane hibandwa ku bagore n’abana ariko bitavuze ko n’abagabo kitabareba.

Agaruka muri rusange kuri izo ndwara zitandura, avuga ko ari nyinshi kuko zirimo izifata ahantu hatandukanye haba imitsi yo ku mutima cyangwa ku nyama zikaba zigenda ziyongera mu gihugu.

Dr. Turate avuga ko uburyo bwo kuzirinda harimo kwisuzumisha umuntu akamenya uko ahagaze, kwirinda umubyibuho ukabije, kugenzura imirire umuntu yibanda ku ndyo yuzuye hanyuma abantu bakitabira siporo.

Dr. Turate avuga ko abantu bari hejuru y’imyaka 35 Leta yabashyiriyeho gahunda yo kwipimisha bakamenya uko bahagaze, ikindi ni uko bahamagarirwa kugabanya ibyo bafata mu myifatire ijyanye n’iminywere basabwa kugabanya inzoga ndetse n’itabi byaba ngombwa bakaba babihagarika kuko ari bibi ku ndwara y’umutima.

Akomeza avuga ko abafite indwara zindi zishobora gukurura indwara z’umutima nk’anjine n’izindi na bo bahamagarirwa kuzivuza hakiri kare kugira ngo bibe bitabakururira indwara z’umutima.

Dr. Turate avuga ko indwara zibasiye Abanyakigali ari nazo zibasiye abandi banyamijyi itandukanye yo mu Rwanda arizo ndwara zitandura harimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, kanseri n’indwara zindi z’umutima kandi imibare igenda izamuka cyane ku buryo buteye inkeke ndetse hadafashwe ingamba byazatera ikibazo akaba ariyo mpamvu y’ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 11 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko indwara yo kubyigana kw’amaraso mu mitsi bamwe bita umuvuduko w’amaraso (Hhypertension) ariyo ndwara iri hejuru cyane ugereranyije n’izindi gusa bigoye kumenya umubare nyawo kuko abagana abaganga bakisuzumisha ari bo bake ugereranyije n’abarwaye.

Agira ati: “Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso na diyabete ariko abo tubona ku mavuriro yacu ubona ari bake ugereranyije n’abafite icyo kibazo, ubundi iyo dukoze ubukangurambaga nk’ubu ngubu ni bwo tubona abandi bashya ariyo mpamvu duhamagarira abanyakigali barengeje imyaka 35-50 kukitabira kuko ari ubuntu kandi bagirwa inama y’imirire n’imyitwarire ngo bishobore kubagirira akamaro.”

Nk’uko abishimangira avuga ko ibibazo nk’ibyo by’indwara zitandura bigenda bizamuka mu banyarwanda, ari byo byatumye Leta yiyemeza gushyiraho siporo gusa hakaba hari impungenge z’uko yitabirwa n’urubyiruko gusa abakuze bakaza ari mbarwa nyamara urubyiruko mu Rwanda rufite umubyibuho ukabije ari 1.5% ubundi uwusanga mu bakuze.

Inama y’indi atanga kandi n’iyo kureba no kugenzura imirire y’abana bagahabwa indyo yuzuye, bagabanyirizwa amasukari, amavuta, amafiriti n’ibindi ubundi bagakora siporo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu  Umutoni Gatsinzi Nadine witabiriye icyo gikorwa, avuga ko cyatangiye bwa mbere mu 2016, bitangirira rimwe na siporo rusange mu Mujyi wa Kigali kugira ngo hafashwe abanyakigali kumenya kwirinda indwara zitandura cyane cyane bipimisha ku buntu bakagirwa n’inama z’ibyo bagomba gukora.

Umutoni yagize ati: “Abo dusanze bafite ibipimo biri hejuru boherezwa kwa muganga, abo bitari hejuru ariko bigaragara ko bafite umubyibuho ukabije bakagirwa inama yo gukora siporo no kurya neza kugira ngo birinde izo ndwara”.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko izo ndwara ziri hejuru muri Kigali n’indi mijyi yo mu Rwanda, agasanga kuba ari indwara zitandura ariko zishobora kwirindwa mbere na mbere abantu bihutira kumenya uko bahagaze, kurya neza no gukora siporo.

Umutoni avuga ko kuva ubwo bukangurambaga bwatangizwa mu Mujyi wa Kigali guhera muri 2016 kugeza muri Gicurasi 2019 hitabiriye abantu basaga 19 000 bagiye kwipimisha, hanyuma abitabiriye kwipimisha muri Car free day hamaze kwipimisha abagera ku 29 000 barengaho gatoya.

Asanga hagikenewe ubukangurambaga burushijeho kugira ngo abantu bitabire kwipimisha bitari mu bukangurambaga bukorerwa ahatandukanye ahubwo bakwiye no kubikorera kwa muganga no mu bindi bihe.

Kayitesi Leontine umuturage wo muri Kigali witabiriye kwipimisha, avuga ko yabyumvise mu matangazo nawe yiyemeza kuza kwipimisha kugira ngo yigirire ikizere cy’uko yaba ahagaze ku byerekeranye n’indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.

Yagize ati: “Nta makuru y’uko mpagaze mfite, sinzi niba hari imwe muri izo ndwara mfite gusa nabitewe n’uko mbona mbyibushye nkavuga ngo birashoboka cyangwa ntibishoboka. Mu myaka yashize ntabwo umuco wo kwipimisha umuntu yumva atarwaye wabagaho ariko ubu ubona abantu barabihagurukiye. Mbona biterwa n’uko izi ndwara zisigaye zibasira abantu, ukabona bapfuye batungurwa ariko kandi n’ubukangurambaga bukorwa bugatuma umuntu afata ikemezo.”

Iki gikorwa mu Mujyi wa Kigali cyanakorewe mu turere twose uko ari dutatu Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, igikorwa cyo gupima ku buntu kikaba kinakorwa inshuro 2 mu kwezi mu gihe cya siporo rusange kuri site zitandukanye.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.