20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umubyeyi w’abana 3 atewe ishema no gutwara imodoka ya rukururana

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya 17-10-2020 saa 10:43:51
Munyakazi Radouce, umugore utwara imodoka zizwi nka rukururana, nta muherekeza agira kandi ntaragirira ikibazo mu nzira (Foto Kayitare J.Paul)

Munyakazi Radouce ni umubyeyi w’abana batatu utuye mu Mujyi wa Kigali, amaze umwaka atwara imodoka nini zizwi nka rukururana (Big Lories), akaba ashishikariza abagore n’abakobwa kwiga imyuga ntibitinye.

Ati: “Abakobwa kimwe n’abagore bashishikarire kwitinyuka bige imyuga kuko uwize imyuga ntashobora kubura akazi.”

Yongeraho ko ntawe ukwiye guhora atekereza ko hari akazi kagenewe abagabo cyangwa ngo kabe karagenewe abagore.

Imvaho Nshya yasuye Munyakazi ku kazi aho akorera hafi y’ahazwi nka 15. Mu magambo make, avuga ko atewe ishema no gutwara imodoka nini aho ashobora kumara icyumweru atwaye. Atwara mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.

Munyakazi avuga ko yavukiye i Burundi ari naho yigiye igiswahili kimufasha mu kazi, cyane ko ibihugu anyuramo bikoresha uru rurimi.

Atangaza ko amashuri abanza yayigiye i Nyanza, ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akigira i Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo naho ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akigira i Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Avuga ko nta nzitizi zikomeye yigeze ahura nazo ubwo yafataga umwanzuro wo kujya kwiga gutwara imodoka nini kuko yumvaga ashaka kwiga imyuga.

Ati “Nagiye kwiga numva ntazabijyamo 100% ariko kuko numvaga nshaka ibintu by’imyuga, ndabyiga.”

Akomeza avuga ko agitangira gutwara imodoka umuryango we utabyumvaga kuko wari umufitiye impungenge.

Ati “Ngenda bwa mbere bambazaga aho ngeze nkababwira ko nta kibazo, ngaruka mu Rwanda nta kibazo ngize, ahubwo nkomeza kugenda menyera.”

Umwuga kuwujyamo kuri we ngo yumvaga ashaka gukora ariko ngo muri bino bihe akabona imyuga ari yo umuntu yakora akabona akazi ku buryo bwihuse.

Munyakazi Radouce atwara imodoka nini yambukiranya imipaka kandi atewe ishema n’akazi akora (Foto Kayitare J.Paul)

Munyakazi avuga ko yarangije kwiga akabona uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka nini, arangije yandika asaba akazi kandi arakabona. Ubu amaze umwaka umwe atwara imodoka zijya mu mahanga.

Avuga ko yabanje kwimenyereza imihanda yo mu Rwanda nyuma ahita yambuka umupaka kuko yumvaga nta kibazo afite cyo gutwara.

Kuva yatangira gutwara, Munyakazi avuga ko nta mpanuka aragirira mu nzira.

Ati “Tugenda turi benshi dushoreranye turi nka batanu nta kibazo ngira mu nzira, n’iyo wakigira bagenzi bawe baragufasha.”

Avuga ko kugendana n’abandi bimutera ishema by’umwihariko iyo ari kumwe n’abamaze igihe kinini batwara.

Ati “Nta mpungenge ngira iyo ndi kumwe n’abandi kuko n’iyo ngize ikibazo ndabahamagara bakamfasha cyangwa bakangira inama.”

Munyakazi avuga ko iyo ageze ku ruganda kimwe nk’abandi bagore batwara imodoka nini, ngo babagirira impuhwe kubera gusa ko ari abagore bityo bagapakira mbere y’abagabo, urugendo rwe bigatuma rwihuta.

Ati “Nshobora kumara icyumweru ngeze mu Rwanda kandi abagabo batarahagera. Ku ruganda barandeba bati tambuka nagera no kuri duwani nkateza mbere y’abandi.”

Iyo ananiwe avuga ko aparika ahantu heza kimwe nk’abandi bashoferi, akaryama akaruhuka kugira ngo aze gutangira urugendo izuba ritarava.

Iyo ari mu rugo, igihe kinini akimara aryamye. Ati “Iyo ngeze mu rugo amasaha menshi mba ndi mu buriri nsinziriye.”

Mu buzima busanzwe, Munyakazi Radouce avuga ko agiye kwiyubakira inzu nziza mu Mujyi wa Kigali nta wundi ateze amaboko.

Munyakazi Radouce avuga ko amaze umwaka atwara imodoka nini kandi ngo agiye kubaka inzu nziza mu Mujyi wa Kigali (Foto Kayitare J.Paul)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL 

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.