Ukwakira 2020 hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60-160

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 30-09-2020 saa 05:27:14

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyashyize ahagaragara ikegeranyo k’ingano y’imvura mu kwezi k’Ukwakira 2020, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na160 (60mm- 160mm).

Imvura iri hagati ya mirimetero 120 na 160 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba naho mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 100 na mirimetero 140.

Mu Burengerazuba bw’Akarere ka Burera no mu Karere ka Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru n’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, imvura iteganyijwe izagera kuri mirimetero 160, na ho mu gice k’Iburasirazuba bw’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 80 na mirimetero 100.

Mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na mirimetero 100.

Imvura iteganyijwe mu Ukwakira 2020 i iri ku kigero k’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ukwakira ahenshi mu Gihugu. Imvura izagwa neza mu bice bitatu bigize ukwezi ikazaterwa ahanini n’ihuriro ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo, hiyongereyeho ikiyaga cya Victoria, ishyamba rya Congo ndetse n’imiterere yaho.

Iyi karita igaragaza iteganyagihe ry’Ukwezi k’Ukwakira 2020 (Foto Meteo Rwanda)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Ukwakira 2020 hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60-160”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.