Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Uko Mbibona

Gambia: Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo   

  Yanditswe na KAYUMBA CASMIRY
 1 month ago

 
 

Igihugu cya Gambia ntabwo gikunze kuvugwa cyane kubera ubukene bwacyo ariko cyaje kuvugwa mu mwaka ushize kubera indwara ya ebola yakijahaje n’udushya twa Perezida wacyo, Yahya Jammeh, turimo ko afite umuti wo kuvura SIDA.

Iki gihugu cyongeye kuvugwa cyane mu mezi abiri ashize kubera imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika, ubu nabwo kikaba kikivugwa kubera ibyavuye muri ayo matora cyane ko Perezida Yahya Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow utari usanzwe uzwi cyane muri politike.

Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia mu 1994 binyuze muri kudeta yahoraga avuga ko azategeka icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika imyaka miliyari. Nta muntu wari witeze ko uyu mugabo yakwemera kurekura ubutegetsi bw’icyo gihugu gifite abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri.



Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi afite imyaka 29 yari ‘yaratsinze’ amatora y’ibushize, ababikurikiranira hafi bagahamya ko yari yizeye ko naya yo mu cyumweru gishize yari kuyatsinda nta shiti, kandi koko babonaga yarafashe ingamba zo kuyatsinda byanze bikunze.

Ayo matora yo mu cyumweru gishize yegereye, ubutegetsi bwa Jammeh bwagaragaje ko butifuza ko amatora yakorerwa mu mucyo. Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi (EU) ntabwo bujya butangwa mu bohereza indorerezi mu matora yo muri Afurika, kandi buri gihe ntibubure inenge ziyabonamo.

Icyo ubutegetsi bwa Jammeh bwakoze mbere y’uko ayo matora aba kwari ugutangariza EU ko nta ndorerezi zayo zemerewe kuza gukurikirana amatora muri Gambia, hanangirwa na byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Ibi byatumye benshi bahamya ibyo bari basanzwe batekereza ko Perezida Jammeh agomba kuziba amajwi, akazitegekera ya myaka miliyari yahoraga avuga. Icyaje gutungura benshi ariko n’uko Perezida Jammeh nta majwi yibye. Perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, Alieu Mommarr Njai, yatangaje ko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).

N’ubwo atari benshi bari biteze ko byatangazwa ko Jammeh yatsinzwe, ariko nyuma yo gutangazwa benshi bari biteze ko imvururu zihita zivuka. Ntabwo ariko byagenze. Abari bashyigikiye ko Perezida Jammeh yavaho bigabije imihanda babyina intsinzi, abashinzwe umutekano barebera. Na nyuma gato Perezida Yahya Jammeh aza gutungura abantu yemera intsinzi ya Barrow, ko kandi yiteguye kumufasha aho byaba bikenewe.

Uko mbibona n’uko Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo kandi abaturage b’icyo gihugu bagombe kuzakomeza babimushimira. Ntabwo yibye amajwi kandi yari abifitiye ubushobozi. Iyo Jammeh aza kugundira ntiyemere kurekura ubutegetsi hari kumeneka amaraso menshi, ariko kuba yaremeye ko yatsinzwe ntahangane igihugu kizakomeza guhumeka amahoro.

Ikibazo aho kiri n’uko Perezida Jammeh, uzahererekanya ubutegetsi na Barrow mu kwezi gutaha, yakoze amabi menshi. Bivugwa yuko nta bugome atakoreye abo yakekagaho ko bamurwanya, birimo no kubagaburira ingona. Ubutegetsi bushya nibushaka kubimukurikiranaho nta kuntu intambara itavuka muri icyo gihugu gikennye. Aha rero hari amahitamo akomeye.

Kwihorera Jammeh, abo yahekuye cyangwa yahemukiye mu bundi buryo nko gufungwa bakabika akababaro kabo, cyangwa kumukurikirana amaraso akameneka. Aya mahitamo aragoye ariko ikintu cyatuma andi maraso ameneka muri Gambia ntabwa cyaba ari amahitamo meza.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Sosiyete zitwara abantu mu modoka zikwiye kuvugurura imikoreshereze y’amakarita
Sosiyete zitwara abantu mu modoka zikwiye kuvugurura imikoreshereze y’amakarita

Hashize igihe gito zimwe muri za sosiyete zifite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zishyizeho gahunda yo gutwara abantu hakoreshejwe amakarita. Ayo ma karita iyo witegereje, usanga (...)

Gambia: Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo
Gambia: Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo

Igihugu cya Gambia ntabwo gikunze kuvugwa cyane kubera ubukene bwacyo ariko cyaje kuvugwa mu mwaka ushize kubera indwara ya ebola yakijahaje n’udushya twa Perezida wacyo, Yahya Jammeh, turimo ko (...)

Ntabwo narinzi ko Trump ashaka gutsinda amatora
Ntabwo narinzi ko Trump ashaka gutsinda amatora

Uburyo Donald Trump, ubu watorewe kuyobora igihugu cy’igihangange cya Amerika, yiyamamaje narinzi ko adashaka kuzatorwa. Rimwe ati aha nzahubaka igikuta, ati nikundira Putin, nzirukana aba (...)

Kigali: Imikoreshereze y’amakarita y’ingendo ikwiye kuvugururwa
Kigali: Imikoreshereze y’amakarita y’ingendo ikwiye kuvugururwa

Hashize igihe gito zimwe muri za sosiyete zifite imodoka zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali zishyizeho gahunda yo gutwara abantu hakoreshejwe amakarita. Ayo ma karita iyo witegereje, usanga (...)

Abagonganisha uburenganzira bwa muntu baba bagamije gusahura
Abagonganisha uburenganzira bwa muntu baba bagamije gusahura

Ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu ntigikunze kuvugwaho rumwe usanga mu bihugu bimwe abaturage batazi neza uburenganzira bwabo kimwe n’uburenganzira bw’ibanze baba bakeneye, ibi bibatera kwihutira (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.