Uko MadeBeat yinjiye mu mwuga wo gukora indirimbo
Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
Mucyo David ukoresha izina rya MadeBeat ni umusore utunganya indirimbo mu Rwanda uzwiho gukora indirimbo zigakundwa n’abantu benshi.
MadeBeat aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko mu bwana bwe yakundaga gucuranga ngo kandi uko yagendaga akura yarushagaho kubishyiramo umwete.

Utunganya indirimbo uzwi nka MadeBeat
Ubwo yatangiraga amashuri yisumbuye yavuze ko yatangiye kwiga gukora injyana z’indirimbo “Beats” ageze mu mwaka wa kane avuga ko yatangiye kwiga by’akarusho gucuranga Piano.
Ati “Ngeze mu mashuri yisumbuye natangiye kurushaho kwiga gucuranga.”
Nyuma y’ibyo byose yavuze ko yatangiye kuzajya acuranga ahantu haberaga ibirori hatandukanye.
Mu kwinjira mu mwuga mu buryo bwimbitse Madebeat yavuze ko yagiye mu nzu itunganya umuziki ya producer Nicolas amwigiraho gukora ibintu byinshi by’ingenzi avayo agana muri Monster Records aho yakoreye indirimbo nyinshi ziramenyekana.
Ubwo yavaga muri Monster Records yagiye muri studio yitwa “Uno”.
Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo iyitwa “Simusiga” ya Christopher, Thank you ya Tom Close na The Ben, “Yes” ya Alpha Rwirangira kandi hari n’izindi nyinshi yakoze zikomeje gukundwa.