Uganda yasezeye kuri Ambasaderi w’u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 16-09-2020 saa 15:27:46
Amb.Mugambage Frank yashimiwe ubudakemwa yagaragaje mu myaka 11 amaze muri Uganda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020, Minisiteri y‘Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yakoze umuhango wo gusezera kuri Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyikirije Amb. Mugambage igihembo gishimangira ubudakemwa yagaragaje mu myaka amaze ku nshingano muri icyo gihugu.

Ubutumwa iyo Minisiteri yanujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Minisiteri yakoze umuhango wo gusangira no gusezera kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ucyuye igihe akaba ari na we wari ukuriye abahagarariye ibihugu byabo, Gen Maj (rtd) Frank Mugambage,  asoje igihe k’imyaka 11 amaze muri ubwo butumwa muri Uganda.”

Amb Mugambage yagiye guhagararira u Rwanda muri Uganda kuva muri Nyakanga 2009, asimbuye Ignatius Kamali Karegyesa wari woherejwe muri Afurika y’Epfo, ariko we icyo gihe yari  amaze igihe ari Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Perezida.

Muri Nyakanga 2016 ni nbwo Amb. Mugambage wari ufite ipeti rya Jenerali Majoro (Gen. Maj) yatangiye mu kiruhuko k’izabukuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe yari anakomeje inshingano zo guhagararira Igihugu ke muri Uganda.

Mu myaka umunani ya mbere ari Ambasaderi umubano w’ibihugu byombi wari uhagaze neza, ariko nyuma wajemo agatotsi mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n’amategeko.

Kugeza ubu haracyari urugendo rw’ibiganiro bigambiriye gusubiza uwo mubano ku murongo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yasangiye na Amb. Mugambage wakoze neza inshingano yashinwe muri icyo gihugu

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Uganda yasezeye kuri Ambasaderi w’u Rwanda”

  1. Yakoze byinshi bikomeye nuwo gushimirwa,kuba mubambere bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi,ukaba uwambere wagaragaje uburemere bwa jenoside yakorewe abatutsi mukubungabunga amateka y’imibiri yarohowe muri Victoria igashyingurwa mucyubahiro.mw’izina ryanjye bwite n’iryabanjye Bose banyujijwe muri nyabarongo ndagushimiye cyane,nizereko uzamusimbura azakomerezaho ibintu bikarusha kuba byiza cyane.Imana igumye kukurinda n’umuryango wawe.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.