27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Uganda n’u Burundi mu rubanza rwa (Rtd)Maj Mudathiru

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 22-06-2020 saa 14:59:07
Urubanza rwa Mudathiru na bagenzi be rwavuzwemo uruhare rw'u Burundi n'u Bugande mu gushaka guteza umutekano muke mu Rwanda

Urubanza ruregwamo Maj Mudathiru Habibu na bagenzi be ku byaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu no guhirika ubutegetsi hakoreshe intambara, rwavuzwemo inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Burundi.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura imikorere y’ibyaha n’igihe byakorewe. Iburanishwa rigitangira ku ikubitiro (Rtd)Maj Mudathiru Habibu yavuze ko aburana yemera icyaha cyo kwinjira mu ngabo zitemewe, Cpl Dusabimana Jean Bosco yemera ibyo aregwa byose, n’abandi bakurikiranyweho ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu bagiye bagaragaza ibyo bemera n’ibyo batemera.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imikorere y’icyaha n’ibimenyetso, bunagaragaza ko inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Burundi hari uruhare zagize mu gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, ubwo zafashaga abari imbere y’ubutabera.

Umushinjacyaha yagaragaje ibyaha muri rusange bakurikiranyweho. Ati: “Bimwe mu byaha bakurikiranyweho ni ubufatanyacyaha ku bugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitari iz’Igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abndi, icyaha cyo kwinjira mu bikorwa by’ishyirahamwe ry’iterabwoba, Mudathiru by’umwihariko we hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare”.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko icyaha k’iterabwoba ari cyo kiza ku ruhembe rw’imbere, kugira ngo icyo cyaha gikorwe niuko ko ngo habanza kubaho umutwe w’iterabwoba, hakabanza kwishyira hamwe kugira ngo bakore imitwe y’iterabwoba, icyo iyo mitwe ihuriyeho yose yishyize hamwe yitwa P5.

Uruhare rw’ibihugu bituranye n’u Rwanda by’umwihariko igihugu cya Uganda n’icy’u Burundi hagamijwe kugirana umubano na Leta y’amahanga, Ubushinjacyaha buvuga ko Mudathiru na bagenzi be batujwe mu nkambi ya Aruwa kandi atari impunzi, aho akaba ariho bashoboye gucurira umugambi wo kuva Uganda bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze Tanzania, bagera Bijabo mu mashyamba yaho.

Bamwe mu nzego z’ubutasi za Uganda (CMI) zabafashije, ubushinjacyaha buvugamo Cpt Sunday Charles, Cpt Johnson n’abandi bakoze icyo kwinjiza mu gisirikare urubyiruko no kubashakira inzira ya Tanzania bakajya Bijabo muri Congo babanje kunyura mu Burundi.

Bukomeza buvuga ko bageze Uganda, babahaye imodoka n’abarinzi, ibyo kurya ndetse ngo baranabambutsa. Ibyo bikorwa byahujwe na Col Ignace Sibomana mu gisirikare cy’u Burundi wari ushinzwe ubutasi bwo mu gihugu.

Muri uru banza harimo Abanyarwanda abarundi 8, abagande, abanyakenya 2 n’undi umwe wavuye Malawi. Ubushinjacyaha bwemeza ko inkunga y’u Burundi bwari bwemeye ko ari ugufasha abamaze kugezwa imbere y’ubutabera ndetse kandi ko ngo Kayumba Nyamwasa ubwe yivuganiraga na Maj Mudathiru mu 2017.

Buti: “Kuba u Burundi bwarijeje kubabonera ubufasha bwose n’aho bazajya bihuriza igihe byaba bibagendekeye nabi, ibi bigaragaza uruhare rw’u Burundi mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Hagaragajwe bimwe mu byaha bitanu Maj Mudathiru akurikiranyweho, birimo kwinjira mu ngabo mu buryo butemewe hagamijwe gushyigikira ingabo zatera igihugu, Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa no kubuhirika hakoreshejwe imbaraga, kugirana umubano na Leta y’amahanga ugamije gutera Igihugu, kurema umutwe wa bagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha k’iterabwoba.

Maj Higiro Robert na we wahunze Igihugu akaba aba muri Amerika, ubushinjacyaha bwagaragaje ko na we yajyaga avugana na Mudathiru ndetse akamusaba gushaka abandi basore bo kujyana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.