21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ubwitange bw’umuryango wakira abana 54 mu irerero ry’umudugudu

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 23-03-2021 saa 07:47:52
Ishimwe Edison, nyirazigama Helena n'umwana wabo barerera hamwe n'ab'abaturanyi

Umuryango wa Ishimwe Edison na Nyirazigama Helena utuye mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, ni umwe mu miryango ntangarugero yitangiye kugira uruhare rukomeye mu gufatanya n’ababyeyi mu kurerera u Rwanda.

Urugo rw’uwo muryango ni irerero ryakira abana 54 bo mu Mudugudu wa Kabwenge, bakitabwaho bagaburirwa indyo yuzuye, bahabwa uburere n’uburezi bubafasha mu mikurire myiza ibereye Igihugu.

Ababyeyi b’abaturanyi bazana abana babo mu masaha ya mu gitondo, bakagaruka kubatwara mu masaha baba bakitse imirimo yabo, bafite icyizere ko basigaye mu maboko mazima.

Nyirazigama Helena wita kuri abo bana umunsi ku wundi, yagaragaje uburyo icyo gikorwa cy’ubwitange kigira uruhare rukomeye mu gutegura u Rwanda rw’ejo, ashimangira ko guhuriza hamwe abana bo mu mudugudu bifasha mu gukurikirana imikurire yabo hirindwa ko bashobora kugwingira mu gihagararo no mu mikurire kubera kutitabwaho uko bikwiye.

Yagize ati: “Abana turabakira tukabagaburira igikoma kirimo intungamubiri n’indyo yuzuye, tugakina udukino n’utundi tuntu dutandukanye tugendanye n’ikigero cyabo, dutuma ubwonko bwabo bukanguka bakarushaho gukura neza.”

Yakomeje agira ati: “Mu rugo rwacu twakira abana 54, ibyo tubagaburira ababyeyi barabizana keretse igikoma ni cyo Leta itugenera; ni sosoma batuzanira…”

Nyirazigama avuga ko iyo gahunda ikorerwa mu muryango isaba ubwitange n’ubumenyi bukenewe mu guteza imbere imikurire y’abana bakiri munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abana basabwaga kugumana n’ababyeyi babo, uwo mubyeyi avuga ko ahangayikishwa cyane n’imibereho ya buri mwana mu bo yari asanzwe yakira.

Urugo rwa Ishimwe Edison rurangwamo akarima k’igikoni, ndetse na we ari mu bahawe ibigega byo kubika amazi yifashishwa mu isuku y’abana barererwa muri urwo rugo

Ati: “Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abo bana bakumbuye gukina udukino tw’abana. N’ibyo by’indyo yuzuye wenda barabirya mu miryango yabo, ariko ntabwo dukurikirana ngo tumenye ko bose babifata.”

Umugabo we Ishimwe Edison, avuga ko yishimira gufatanya na we mu guha uburere bwiza umwana babyaranye ndetse n’abana b’abaturanyi, asaba abandi bagabo gufatiraho urugero birinda gutererana abagore babo mu bijyanye no kurera.

Yagize ati: “Uruhare rw’umugabo ni ngombwa cyane kuko buriya urugo ntabwo rukwiye guharirwa umugore gusa. Umugabo na we akwiye kugira uruhare mu mikurire y’umwana, mu gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abagize umuryango, akagira n’uruhare no mu kuba yategura ifunguro rya buri munsi.”

Hejuru y’ibyo byose ngo umugabo akwiye kuba isoko y’umutekano n’amahoro mu muryango, kuko icyo yakora cyose nta mahoro ari mu muryango n’imikurire y’abana itagenda neza.

Yasabye abagabo kujya bafata igihe gihoraho cyo kuganiriza abana, kubashimisha no kubiyegereza kuko bituma abana barushaho kubiyumvamo no kubafatiraho urugero rwiza.

Banki y’Isi irashimirwa uruhare yagize mu marerero yo mu midugudu

Inzego z’Ibanze zirashimira Banki y’Isi ku nkunga ikomeye yateye umushinga wo gukura abana b’u Rwanda mu kibazo cy’igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi, binyuze mu mushinga SPRP.

Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Imvaho Nshya ko SPRP yabafashije gushyira imbaraga muri gahunda y’amarerero mu midugudu.

Mu midugudu 537 igize Akarere ka Karongi, ingo mbonezamikurire zavuye kuri rumwe muri buri mudugudu hari n’aho zigeze kuri eshatu kandi zikora neza bitewe n’uko Umudugudu ungana.

Yagize ati: “Icya mbere cyakozwe ni uko nyuma yo gutoranya ingo z’intangarugero, hari ibikoresho by’ibanze twabonye bijyanye n’uriya mushinga, cyane cyane ibikoresho bijyanye n’isuku y’abana.”

Yakomeje avuga ko umuturage wagize ubushake bwo kuba iyo gahunda yabera mu rugo rwe, ahabwa ubufasha bw’ifu y’igikoma igaburirwa abana anubakirwa ubwiherero bwa kijyambere ku buryo abana bahajya ntibahandurire indwara.

Ati: “Abaturage twabahaye amabati basakara neza ubwiherero ndetse baranabukinga, tubaha n’udukoresho dutuma umwanda utagera ku mwana, bahabwa ibigega by’amazi na za filtre kugira ngo abana nibaba bari muri rwa rugo bajye babasha kubona amazi meza asukuye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukase Valentine

Hari na gahunda yo gutanga ifu ya Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka ibiri, itangwa mu bigo nderabuzima byose.

Abemeye ko amarerero akorerwa mu ngo zabo, bagenerwa ibitabo by’imfashanyigisho ndetse n’ibibafasha gukurikirana uko abana bitabira. Izo ngo mbonezamikurire zanahindutse isoko y’ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye ku babyeyi baharerera abana babo.

Visi Meya Mukase Valentine yagize ati: “Ababyeyi bagiye bigishwa uko bategura indyo yuzuye mu Gikoni cy’Umudugudu gikorerwa ahongaho. Ababyeyi bagira igihe bagahura bazanye ibyo kurya bakuye mu ngo zabo, bakahigishirizwa gutegura igaburo ryuzuye. Ni umushinga ukomeye cyane wanadufashije kugabanya ibibazo by’imirire mibi mu bana bo mu Karere ka Karongi.”

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera ingo mbonezamikurire/amarerero (ECDs) mu Midugudu yose y’Igihugu, bikajyana no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Igitekerezo cyo gutangiza amarerero mu midugudu gitanga icyizere gikomeye mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira kikibangamiye iterambere ry’u Rwanda, aho imibare y’ubushakashatsi ku buzima bwatangajwe mu 2020 igaragaza ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 6 bagwingiye mu Gihugu hose.

Gahunda y’ingo mbonezamikurire yitezweho gutanga igisubizo binyuze muri serivisi zitangirwamo ari zo uburezi, ubuzima, kunoza imirire, isuku n’isukura no kubungabunga umutekano w’umwana kuva agisamwa.

Uyu na we ni umuturanyi wa Ishimwe ufite akarima ‘igikoni karimo imboga nziza, byose ngo ni ubukangurambaga bwakozwe muri gahunda ya SPRP

Ingo z’abaturanyi ba Ishimwe Edison zose zitabiriye guhinga uturima tw’igikoni

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

2 Comments on “Ubwitange bw’umuryango wakira abana 54 mu irerero ry’umudugudu”

  1. Uyu muryango ni ntangarugero rwose,iyi gahunda ya ECD ishyizwemo imbaraga cyane byafasha abana bato cyane,imiryango yemeye gufasha aba bana igahabwa ibisabwa by’ibanze byose byakomeza gufasha abana b’Abanyarwanda thx.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.