2017-10-22 09:15:58 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuti mushya wa SIDA watangiye gutangwa muri Kenya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-30 05:32:11

 
Share on:
 
Yasuwe:627
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuti wa Dolutegravir ugabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA watangiye gutangwa muri Kenya, nyuma ukazagezwa no mu bindi bihugu.

Uyu muti urahendutse kandi ngo uhangana na SIDA ku buryo buhambaye kurusha iyari isanzweho.

Umuryango Unitaid uri gutanga uwo muti ku bufatanye na WHO ndetse na guverinoma ya Kenya, uvuga ko Dolutegravir ifite inyungu ebyiri kuko ufite ubushobozi burenze kure ubw’imiti igabanya ubukana abanduye agakoko gatera SIDA yari isanzwe itangwa.

JPEG - 33.2 kb
Ibinini bya Dolutegravir

Ku rundi ruhande uwo muti urahendutse cyane, kuko agapaki k’ibinini 30 byari bisanzwe, kagura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 20 000-30 000; mu gihe ako gapaki ka Dolutegravir kagura munsi ya 5000 frw nk’uko BBC ibitangaza.

Ku ikubitiro uwo muti wahawe abarwayi 27 000 muri Kenya, kandi abawuhawe bamaze kwiyongera; mbere y’impera z’uyu mwaka uzatangwa muri Nigeria na Uganda.

WHO ivuga ko abantu babarirwa muri miliyoni 37 babana na SIDA ku Isi hose mu gihe miliyoni 25 ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE