Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 3 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza.

Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite abaturage 33,500, nyamara ufite ikigo nderabuzima kimwe, kitagira imbangukiragutabara bigatuma hari abarembera mu ngo, cyangwa bamwe mu bagore batwite bakabyarira mu ngo.

Nyirandegeya Agnes, umwe muri abo baturage avuga ko bakoresha amasaha abiri kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cya Mukura, bakagenda ibilometero 60 kugira ngo bagere ku bitaro bya Murunda.

Yagize ati “Turavunika, umubyeyi uri kunda bamutwara mu ngobyi ya gakondo, ibintu bishobora gutuma apfana n’uwo utwite, iyo abaganga bakohereje kujya kwivuriza ku bitaro bya Murunda ngo bigufashe ni ikibazo kirekire kuko ukora urugendo rw’ibilometero 60, ni kure pe!”

JPEG - 385.1 kb
Bemeza ko bagikora ingendo ndende bajya kwivuza (Foto Vestine D).

Ufite umurwayi ku bitaro bya Murundi uvuye aha mu murenge wa Mukura ntabwo kumugeraho biba byoroshye, kuko ni ahantu kure cyane.

Aba baturage bakomeza basaba ko bakongererwa ibigo nderabuzima, kandi bagahabwa n’imbangukiragutabara kugira ngo urembye nawe abashe kugera ku bitaro bitamugoye.

Aba baturage kandi basaba ko bibaye ngombwa bakwemererwa no kujya bivuriza ku bitaro bya Kibuye, kuko ari byo biri hafi yabo ugereranyije n’aho ibyo bemerewe kwivurizaho biri.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance, avuga ko kugeza ubu imirenge myinshi ifite ikigo nderabuzima kimwe kimwe, akaba avuga ko icyakora bazashaka uko babaha Poste de Sante yinganira ikigo nderabuzima.

Yagize ati “Mu mihigo cy’umwaka muri Mukura dufite poste de santé yitwa Murambi turi kubaka ku buryo nayo izaborohereza, ku bijyanye n’ibitaro bimwe mu karere byo ni ikibazo dufite ku baturage basaga ibihumbi 300 kwivuriza ku bitaro bimwe ni ikibazo dusangiye twese abaturage ba Rutsiro.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Mukura bivuriza ku bitaro bya Kibuye kuko ari byo bibegereye, n’ubwo aba baturage bo bemeza ko batemerewe kubyivurizaho kuko bitari mu karere kabo.

Umwe mu baganga bo ku kigo nderabuzima cya Mukura, nawe yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage b’uyu murenge batoroherwa no kwivuza, ndetse anasobanura iby’abavuga ko batemerewe kwivuriza mu bitaro bya Kibuye.

Yagize ati “Umuturage watanze mituweli tumwohereza kwivuriza ku bitaro bya Kibuye ariko utarayitanze yoherezwa Murunda, abajya ku Kibuye nabwo bisaba ko umurwayi bamuheka mu ngobyi ya gakondo bakagenda ibirometero nka bine bamuhetse, bakamugeza kuri kaburimbo kuko imbangukira gutabara ntiyagera ku kigo nderabuzima kuko haranyerera.”

 

Comments

 
 
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi

Amwe mu maresitora ndetse n’utubari byo mu karere ka Rubavu biranengwa kugira isuku nke muri serivisi zihatangirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka wa (...)

Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.