Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 2 months ago

 
 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo ikwizwe aho ikenewe hose mu gihugu.

Ibi byatangajwe tariki ya 16 Ugushyingo ubwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru hagamijwe gusakaza ingamba zakajijwe zo guhangana n’indwara ya Malariya ikomeje kwigaragaza, cyane mu bihe by’imvura n’izuba.

Itangazamakuru ryifuje kumenya niba ikibazo cy’imiti ihera mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku by’Ubuzima (RBC) ikarenza igihe kandi ibitaro byayibuze, bidafitanye isano n’ubwiyongere bwa Malariya igihe abaturage bamwe bataboneye igihe imiti ku bigo nderabuzima bivurijeho.

Imiti ita agaciro yagarutsweho kandi na raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2014/2015 yerekanye ko mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2015 imiti yataye igihe ibarirwa agaciro ka miliyari zisgera kuri eahstu z’amafaranga y’u Rwanda byagera mu myaka ikurikiyeho bikarushaho.

JPEG - 98.6 kb
Imiti ita igihe ikiri mu bubiko igenda igabanuka

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga imiti mu kigo RBC Celsa Muzayire Gaju, yasobanuriye itanganzamakuru uko iyo miti irinda ita agaciro mu bubiko. Yavuze ko birinda ko imiti ipfa nta kiba kitakozwe kugira ngo hatagira umuti uta agaciro kandi mu igenamigambi byarateganyijwe mbere yo kuyitumiza.

Ati “ Imiti ingana na 2% ni yo twagiye dutakaza umwaka ushize, mu 2015. Imiti ntabwo imeze nk’ikintu cyose, nk’amazi; ugomba kubona umurwayi kugira ngo uyitange. Iyo tugiye kuyigura tugendera ku igenamigambi, tuba twakoze imibare ku buryo duteganya. Iyo rero uteganyije ntabwo iyo ugiye kubishyira mu bikorwa biba ari impamo 100% nk’ukuntu wabiteganyije. Ni yo mpamvu mubona iyo miti yapfuye.”

Yakomeje agira ati “Icyo navuga ni uko mbere y’uko imiti ipfa, igikuru ari uko hagaragazwa ingamba z’uko twagerageje gukora ku buryo imiti idapfa.”

Izo ngamba zikumira ko hapfa imiti myinshi ziri mu buryo butatu nk’uko yakomeje abisobanura. Iya mbere ni ukugerageza gutanga umuti ariko mbere yo kuwutanga hakagaragazwa uburwayi. Iya kabiri ni uko hajya habaho guhererekanya imiti n’ibindi bihugu, aho bashobora kwereka igihugu runaka umuti bafite bakaba bawubaha mu buryo bwumvikanyweho.

Ingamba ya gatatu ni uko umuti ushobora gutangwa ku giciro gito, izo ngamba zose zikaba zirinda ko imiti idapfira mu bubiko kandi baramaze kubona ko itazakoreshwa nk’uko byari biteganyijwe.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.