2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Abaturage 2800 bavuwe indwara zinyuranye muri “Army week”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-24 07:30:00

 
Share on:
 
Yasuwe:79
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage basanzwe bivuriza mu bitaro bya Bushenge n’ibigo nderabuzima bya Kibogora na Gisakura mu karere ka Nyamasheke bari bafite indwara zari zikeneye ubuvuzi bwihariye, barashimira cyane ingabo z’igihugu zabavuye mu bikorwa bya “Army week’’.

Maj. Dr. Bukuru John, umwe mu baganga b’inzobere mu kuvura indwara z’ubuhumekero bitaye kuri aba barwayi, akaba asanzwe akorera mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe, yabwiye Imvaho Nshya ko mu karere ka Nyamasheke bavuye abagera ku 2800.

Avuga ko bavuye cyane cyane indwara z’amenyo, amaso, amatwi, amazuru n’imihogo, hanasuzumwa kandi habagwa abafite ibibazo by’amagufwa, hanabagwa ababyeyi bafite ibibyimba byo mu nda.

Yagize ati “Iyi ‘Army week’ igamije gushakira imibereho myiza Abanyarwanda. Tumaze muri aka karere icyumweru cyose, aho tumaze kuvura abaturage bagera ku 2800; mu gihe mu cyumweru gishize mu karere ka Rusizi na ho twavuye abagera kuri 2791.

JPEG - 314.5 kb
Ingabo z’igihugu zavuye abaturage indwara zitandukanye (Foto Bahuwiyongera S)

Hari abarwayi benshi bari bategereje kuzakomereza mu yandi mavuriro kandi muzi ukuntu bihenda, ariko iki gikorwa cyafashije kugira ngo tubasange aho bari tubavure uburwayi bafite butandukanye”.

Akomeza agira ati “Twasanze hari abafite ibibazo by’ibibyimba mu ijosi, indwara z’imihaha n’abafite ibibazo by’ubuhumekero, tukaba twasaba abaturage bose ko igihe umuntu yumva arwaye agomba kujya yihutira kujya kwa muganga akavurwa hakiri kare, bakagira n’umuco wo kwisuzumisha ngo barebe uko bameze mu mubiri nibasanga barwaye bivuze hakiri kare.”

Avuga ko abavuwe abenshi bakize, abo bigaragara ko indwara zabo zitahita zikira ako kanya, bamwe basabirwa kuzajya bitabwaho aho ku bitaro, abandi bakoherezwa kuvurirwa mu bindi bitaro nka CHUB ndetse n’ibitaro bya Kanombe.

Yishimiye uburyo abaturage babakiriye, bishimiye ko ingabo zabo zabarengeye muri byinshi, zikabacungira umutekano ziza no kubavura indwara zananiranye, bukaba bwari ubwa mbere batanze serivisi nk’iriya yo kuvura indwara zikomatanije, bari basanzwe bavura nk’indwara imwe yihariye.

Umuturage witwa Mukankusi Aliane yabwiye Imvaho Nshya ko yaje kuvuza umwana w’imyaka 6 wafashwe n’uburwayi bwo mu muhogo afite amezi 6 gusa, yishimiye uburyo umwana we yitaweho ndetse n’ibisubizo yahawe n’abaganga.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane kuko uyu mwana nari naramujyanye mu bitaro byinshi, byaba iby’ino n’iby’i Kigali, kuko uburwayi bwo mu muhogo bwari bwaramurenze, nkaba nari nsigaje iy’amasengesho. Ariko ubu nshimishijwe n’uko bamwitayeho, bakamuha imiti ifite ingufu, bakanambwira ko nzamubashyira mu bitaro bya Kanombe bakamwitaho, bakamubaga. Nizeye ko ubwo burwayi buzahita bukira.”

Dr. Nkurunziza Védaste uyobora ibitaro bya Bushenge by’agateganyo na we avuga ko iki gikorwa kibafashije cyane kuko hari indwara zimwe batari bafitiye abaganga b’inzobere hakaba n’zo baba barwaye ari benshi bakaba batabavurira rimwe ngo bishoboke cyangwa ngo babavurire ubuntu.

Ati “Dushimiye ingabo zacu zohereje iyi kipe y’abaganga bagera kuri 30 b’inzobere mu ndwara zisanzwe zizahaza abantu, bavuye bariya bantu bose tutajyaga kuzavurira rimwe ngo tubishobore kandi ku buntu, abenshi bakaba batashye bameze neza, abagifite ibibazo bakazakomeza kubakurikirana, abandi natwe tukazabakurikirana.”

Abaturage bakomeje kwifuza ko ingabo z’igihugu zazagaruka vuba kuko bishimiye serivisi nziza batanga.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE